AmakuruUbuzima

Gasabo: Uwari Umuyobozi w’umudugudu bamusanze mu mugozi yapfuye

Twayigize Eraste wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo, bamusanze iwe mu nzu ari mu mugozi, yapfuye nk’uko TV1 yabitangaje.

Nk’uko abaturanyi be babivuga, ngo basanze hafi y’uburiri yararagaho hari supaguru n’amacupa yakoreshejwe , bikekwa ko yiyahuye nubwo icyaba cyabimuteye cyabaye urujijo.

Umwe muri bo yagize ati: “Nageze aho yari ari, nsanga hafi y’uburiri bwe hari inzoga yo mu bwoko bwa ‘Mambo’ ndetse na supaguru, udushashi tugera kuri tune twakoreshejwe. Ndetse hafi aho hari urwego bigaragara ko ari rwo yakoresheje yurira ndetse hari n’umugozi yazitirse ku giti cy’inzu ari na wo amanitsemo”.

Bamwe muri abo baturanyi be knadi bavuga ko imibanire ye n’umugore we [wabaga mu Karere ka Rusizi ku mpamvu z’akazi] ishobora kuba ari yo yamurenze bikamuviramo kwiyahura.

Uyu ati: “Usibye ibibazo byo mu muryango we byari bihari nta muturage bagiranaga ibibazo. Umudamu we yamuteshaga umutwe kuri telefoni n’igihe yabaga yaje ino aha, abaturanyi bahoraga bajya gukiranura”.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamije iby’aya makuru gusa avuga ko icyateye uru rupfu kitamenyekanye.

Yagize ati: “Bikragaragara ko yiyahuye, hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi be ndetse n’uburyo basanze amanitse mu nzitiramibu. Icyabayeho ni uko umuryango we wemeye ko umuntu wa bo yapfuye bamushyingura nta rindi perereza ribayeho”.

Twayigize yari afite imyaka 39, akaba yakoraga mu bijyanye n’amashanyarazi. Asize abana babiri n’umugore w’umwarimukazi mu Karere ka Rusizi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *