Gatsibo: Umugabo yambaye neza nyuma bamusanga amanitse mu kiziriko yapfuye
Umugabo witwa Uwiringiyimana Gilbert wo mu Mudugudu wa Gisharara, Akagari ka Karubongo k’Umurenge wa Gitoki yapfuye yimanitse mu kiziriko nyuma yo kwambara neza nk’ufite uruzinduko agiyemo.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu masaha ya saa tatu za mugitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru nk’uko abaganiriye na Radio/TV1 dukesha iyi nkuru babitangaza.
Uyu mugabo wakoraga akazi k’ubumotari, ngo bamusanze yiyahuye amanitse mu kiziriko mu cyumba cye.
Umwe mu babibonye yagize ati: “Twasanze amanitse mu kiziriko. Urebye ni umurunga, uyu bazirikisha inka”.
Undi na we yagize ati: “Byari mu masaa tatu. Njyewe turaturanye aha ngaha imbere y’irembo. Uyu mugabo yazindutse yicaye imbere y’umuryango, hanyuma umugore we agiye kuzana igitoki cyo guteka, afata urwego rwari hanze arwinjiza mu cyumba cye yimanika mu kiziriko. Umugore we agarutse asanga yimanitse. Yasaga n’uwabyiteguye kuko yari yabanje kwambara neza nk’umuntu ugiye gusenga”.
Nta mpamvu n’imwe itekerezwa yari gutuma uyu mugabo yiyambura ubuzima nk’uko umwe muri aba baturanyi be ya itangaje agira ati: “Twari tumuzi nk’umuntu witonda utashoboraga gufata icyemezo nk’iki. Icyabimuteye ntikizwi kuko n’umuryango wavuze ko nta ntonganya zabaga mu muryango we”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Manyunzwe Pierre Claver, yavuze icyo bakeka gishobora kuba cyateye uru rupfu.
Ati: “Bikekwa ko yashatse kugurisha ubutaka ntiyabyumvikanaho n’umugore we. Umugabo ashaka kugurisha, umugore atabishaka. Mugitondo ni bwo humvikanye inkuru y’incamugomgo ko yimanitse. Gusa ntabwo bikwiye kwiyambura ubuzima nubwo haba hari ikibazo”.
Umuryango w’uyu nyakwigendera wifuzaga ko bitari ngombwa ko umurambo ujyanwa ku bitaro kuko icyamwishe kitashidikanywagaho.
Uwiringiyimana Gilbert wari mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, yapfuye asize abana babiri n’umugore.
