AmakuruUbuzima

Gatsibo: Umunyeshuri wari waraburiwe irengero yasanzwe mu icumbi rya mwalimu aryamye

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umunyeshyuri w’umukobwa w’imyaka 15 waburiwe irengero ku wa 6 Werurwe akaba yasanzwe mu icumbi rya mwalimu kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2026.

Uyu mwalimu yahise atabwa muri yombi Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufungura inzu ye bagasangamo uyu munyeshuri wari waburiwe irengero kuva ku mu mpera z’icyumweru gishize.

Sam Kabera abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko uyu mwalimu watawe muri yombi yigisha ku ishuri ribanza G.S Bihinga, mu murenge wa Kabarore.

Uwo mwana w’umukobwa we yiga mu mashuri yisumbuye kuri icyo kigo G.S Bihinga.

Iwabo w’uyu mwana batangije ko bamubuze kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma bahisemo kubaza ku ishuri kuri yigaho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe, 2026.

Uwo mwalimu we yari mu kazi ke yigisha nk’ibisanzwe.Gusa hari abari babonye uriya munyeshuri ajya ku icumbi rye, bakeka ariho yaba akiri.

Bahise baka uyu mwalimu urufunguzo rw’icumbi abamo nyuma ubuyobozi bugiyemo busanga uwo munyeshuri koko ariho ari aryamye.

Ako kanya bahise bahamagara inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha, zita muri yombi uyu mwarimu, kuri ubu afungiye kuri Station ya Kabarore.

Icyaha cyo gusambanya umwana mu Rwanda ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko kandi kidasaza.

Amategeko agena ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.

Ibihano ku muntu wahamwe n’iki cyaha biterwa n’imyaka y’umwana wasambanyijwe n’uko icyaha cyakozwe.

Igifungo cya Burundu: Iki gihano gihabwa umuntu mukuru wasambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14).

Iki gihano kandi gishobora gutangwa iyo uwakoze icyaha yari asanzwe afite inshingano zo kurinda uwo mwana cyangwa iyo yamwanduje indwara zidakira.

Igifungo hagati y’imyaka 20 na 25: Gihabwa umuntu wasambanyije umwana uri hagati y’imyaka 14 na 17.

Igifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 15: Gishobora guhabwa umunyacyaha na we ukiri umwana (utarageza imyaka 18) ariko wasambanyije abandi bana.

Amategeko n’inzego z’umutekano nka RIB na Polisi y’u Rwanda bikangurira abaturage kutaryamira iki cyaha cyangwa ngo bagikemure mu muryango (kunga).

Gutanga amakuru hakiri kare bifasha mu kubungabunga ibimenyetso (nk’ibizamini bya muganga na DNA) no guha ubutabera uwahohotewe.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *