Gatsibo: Umwarimu yiyahuye yimanitse mu mugozi bitungura benshi
Hakizimana Justin w’imyaka 49 y’amavuko wari umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Taba, mu Murenge wa Muhura w’Akarere ka Gatsibo, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byamenyekanye nyuma y’uko nyir’inzu w’aho yacumbikaga, yabonye amasaha ageze undi ntabyuke atangira kwitabaza abaturanyi na Polisi ngo barebe icyo yabaye, bishe urugi basanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Umwe mu baturanyi be yagize ati: “Ejo mpinguye ni bwo numvise bavuga ngo hari umwarimu witwa Justin wiyahuye. Mpageze kuko ntawinjiraga mu gikari, nabonye basohora umubiri we bawujyana ku Bitaro bya Kiziguro”.
Undi muturage na we yagize ati: “Ejo umusaza wari ucumbitse hano yitabye Imana yiyahuye. Mu iryo joro yari yavuye na hano iwanjye kuko duturanye. Mugitondo umusaza wa hano yari acumbitse ni bwo yambwiye ati: ‘Muze murebe. Ko umuntu urimo hano atabyutse, none haba habaye ikibazo’? Twategereje Polisi ngo ize ibikore kuko twebwe tutari tubyemerewe”.
Abaturage bavuga ko Hakizimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we kuko yari amaze imyaka ibiri yarahunze urugo yibera mu icumbi ari na ho yiyahuriye.
Umuturage ati: “Ni ibintu byatangiye muri Covid. Barashwana, umugabo ashaka kujya kwicumbikira, umugore abyereka ubuyobozi”.
Undi akomeza agira ati: “Imbarutso yo kwiyahura k’uriya mugabo ntabwo nyizi ariko numva bavuga ko yagiye kwaka inguzanyo umugore yanga kuyisinyira, ni ibintu by’inkuru tuba twumva kuko sinajyaga nganira na we”.
Gusa nubwo bimeze bityo abaturage bavuga ko bababaye kubona umuntu w’umurezi ungana kuriya yiyahura. Ndetse urupfu rwe ngo rwabaciye intege kuko yari umuntu ukunda abana cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Orora Jackson, yagize icyo avuga kuri ayo makuru ubwo yaganiraga na TV1 dukesha iyi nkuru.
Yagize ati: “Tukigerayo twasanze yimanitse yiyahuye. Duhamagara inzego zibishinzwe dufatanya, RIB, kugira ngo tubashe kubikurikirana mu buryo bwemewe n’amategeko. Buriya nk’iyo yiyahura hari icyo asize avuze twari kubimenya. Ariko kugeza ubu ntituramenya icyabimuteye. Cyane ko yari umwarimu kandi umwarimu aba ari umuntu usobanutse”.
Hakizimana Justin yashyinguwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025 asize umwana umwe n’umugore.
