AmakuruUbuzima

Gatsibo: Yariye inyama mu baturanyi iramuniga ahita apfa

Sibomana Pierre wari mu kigero cy’imyaka 54, wo mu Kagari k’Agakomeye, Umurenge wa Kiziguro w’Akarere ka Gatsibo, yariye inyama mu baturanyi iramuniga ahita apfa.

Ibi byabaye ku munsi ukurikira ubunani, ubwo yari agiye mu baturanyi mu munsi mukuru w’isakaramentu ry’ukubatizwa, bamuha amafunguro ariho inyama maze ayiriye iramuniga, birangira yitabye Imana nk’uko abaturanyi be babivuga.

Uyu yagize ati: “Ejo hari habaye ibirori, ADEPR yabatije, umugore w’umugabo wo muri uru rugo na we yari yabatijwe, urumva ko byari ngombwa kwakira abantu bose. Bari babaze ihene batetse amafiriti n’ibindi. Bakira abantu babaha amafunguro ku masahane, bageze kuri Sibomana na we bamugaburira nk’abandi, inyama iramuniga agwa aho. Kubera kujagarara bagiye kumutabara babonye arembuza, bibananira kuyimukura mu nkanka, biragira apfuye”.

Hagumakurama Marcel wari wakoresheje ibirori na we yavuze ko ibyabaye byabatunguye.

Yagize ati: “Ni jyewe wari wabatirishije, ubwo rero bakimara guha abantu bose ibiryo, abantu bagitangira gukoramo. Na we yahise afata inyama bari bashyize ku ifunguro ahita atamira, mu kuyimira iramuniga. Ubwo dukomeza dukomanga ngo turebe ko yagaruka biranga. Na Mudugudu twari turi kumwe”.

Abaturage bavuga ko iby’iyi nkuru byabababaje cyane kuko ngo si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri yari afashe amafunguro muri uru rugo ko ahubwo ari impanuka, atari uburozi nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.

Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, na we yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Hari habaye ubutisimu, hanyuma ajya ku baturanyi mu birori nk’ibisanzwe. Babaha ifunguro na we ararifata, hariho inyama ni ko kuyirya imugwa nabi iramuniga. Bahise batumizaho imbangukiragutabara ariko yagiye kuhagera yashizemo umwuka. Ni impanuka nk’izindi ariko umuntu aba agomba kwitwararika”.

Ku bijyanye no kuba umuntu yarya inyama ikumuniga, bamwe bavuga ko biterwa n’akantu kaba ku nyama kameze nk’akadodo kitwa “akarandaryi” ko iyo umuntu ayiriye kariho gatuma itarenga mu muhogo.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *