Gen. Muhoozi ni we uzajya atanga uruhushya rwo kwinjiza ibikoresho bya interineti ya “Starlink”
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro muri Uganda (URA) cyatangaje ko umuntu wese ushaka kwinjiza mu gihugu ibikoresho bya interineti ya Starlink agomba kubanza kubona uruhushya rutangwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Ibi byatangajwe mu gihe hasigaye igihe gito cyane mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuba muri Uganda.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 19 Ukuboza 2025, URA yasobanuye ko buri gikoresho cya Starlink cyangwa ikindi cyose gishingiye ku itumanaho rinyuze ku byogajuru kizajya cyinjizwa mu gihugu gifite inyandiko yemewe itangwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Iyo nyandiko igira iti: “Icyemezo cyose cyo gutumiza ibikoresho bya Starlink kigomba guherekezwa n’urwandiko rw’uruhushya rwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda People’s Defence Forces (UPDF), ari we Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni”.
Aya mabwiriza yakiriwe nabi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bagaragaza impungenge ko ashobora kuba agamije gutegura guhagarika interineti mu gihe cy’amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama. Ibi bishingiye ku byabaye mu matora yo mu 2021, aho leta yahagaritse interineti mu gihugu hose.
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’umukandida ku mwanya wa Perezida, yamaganye iki cyemezo avuga ko ari imwe mu nzira zishobora gukoreshwa mu kwiba amajwi y’abatora.
Perezida Yoweri Museveni, ufite imyaka 81 akaba amaze hafi imyaka 40 ayobora Uganda, arimo guhatanira manda ya karindwi. Azahangana cyane na Bobi Wine, umuhanzi wamamaye cyane waje ku mwanya wa kabiri mu matora yo mu 2021.
