Gen. Muhoozi yahamije ko bamaze kwica abayoboke ba NUP 22
Amagambo akomeye yatangajwe na General Muhoozi Kainerugaba ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) yakomeje gukurura impaka n’impungenge ku mutekano wa politiki muri Uganda, cyane cyane mu gihe igihugu kikiva mu matora ya perezida yabaye ku wa 15 Mutarama 2026.
Mu butumwa bwe, Gen. Kainerugaba yavuze ko “bamaze kwica abarwanashyaka 22 b’ishyaka National Unity Platform (NUP)” abita “ibyihebe,” anongeraho ko asenga Imana ngo “uwa 23 abe ari Bobi Wine.” Yanakomeje avuga ko icyo ashaka guheraho yica Bobi Wine ari “ubugabo bwe.”
Aya magambo yatanzwe mu gihe Bobi Wine yari umwe mu bakandida bakomeye bahanganye na Perezida Yoweri Museveni mu matora aheruka.
Aya magambo ya Gen. Muhoozi yahise ashyira igitutu ku buyobozi bwa Uganda, akurura kwamaganwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abakurikiranira hafi politiki yo mu karere.
Ishyaka NUP ryatangaje ko amagambo ya Gen. Kainerugaba ari ugushishikariza urugomo no gutera ubwoba abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu magambo ku mbuga nkoranyambaga, Bobi Wine yavuze ko igitero cyagabwe ku rugo rwe, cyari kigamije kumutwara ubuzima, agaragaza ko nubwo yagerageje kumugusha mu mutego, yabatsinze akabacika. Yongeyeho ko Muhoozi yahisemo kwikura mu isoni avuga ko nta muntu n’umwe wamushakaga, nyamara ubu ubwoba n’ihahamuka byamugaragaje, byemeza umugambi mubi wari wamugenewe.
Bobi Wine yashimangiye ko azongera kugaragara igihe azabishakira, akavuga ko icyo gihe Muhoozi na se bashobora gukora icyo bashaka cyose kuri we, ariko abibutsa ko batazigera bahunga ingaruka z’ibikorwa by’ubugome byakorewe abaturage ba Uganda, ashimangira ko Uganda ari igihugu cy’abaturage ba cyo.

Mu matora ya Perezida ya Uganda yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, ibisubizo byemejwe na Komisiyo y’Amatora amatora byerekanye ko Perezida Yoweri Museveni yagize 7,946,772 by’amajwi, bingana na 71.65 % by’amajwi yose yemewe, naho umunyepolitiki Bobi Wine (Robert Kyagulanyi Ssentamu) yabonye 2,741,238 by’amajwi, bingana na 24.72 % by’amajwi yose.
Mu gihe Uganda ikomeje guhangana n’ingaruka z’amatora aheruka, abakurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu bemeza ko hakenewe amagambo ahuza, imiyoborere ishingiye ku mategeko, n’ubwitonzi mu mvugo, mu rwego rwo kwirinda ko impaka za politiki zahinduka imvururu zishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.


