Uncategorized

Gen Muhoozi yataye muri yombi aba-Jenerali babiri

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi.Ni itegeko Gen Muhoozi yatanze kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa aba bajenerali bakekwaho.

Ubutumwa bwo kubata muri yombi bwashyizwe mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru wungirije wazo, Lt. Gen Sam Okiding.

Amakuru avuga ko bariya ba-Jenerali babanje gufungirwa mu gihe cy’amasaha make ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za Uganda i Mbuya, mbere yo kujyanwa ahandi hantu batwawe n’imodoka za gisirikare mu masaha y’ijoro.

Ibitangazamakuru birimo Daily Monitor bivuga ko aba ba Bajenerali barimo Maj. Gen Nabasa na Brig. Gen Johnson Namanya.

Kuri ubu bafungiye muri gereza y’umutwe w’ingabo zidasanzwe ya Kasenyi, ku muhanda ujya i Entebbe.

Maj.Gen. Nabasa yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe igenamigambi na gahunda mu ngabo za Uganda, mu gihe Maj.Gen.Namanya yaherukaga gukurwa na Gen. Muhoozi ku nshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubwenegihugu n’abinjira muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda.

Aba ba-Jenerali bombi bariyongera ku bandi benshi Muhoozi yirukanye mu myanya itandukanye bari bafite muri UPDF kuva yagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *