AmakuruUbumenyi

Ghana yahagaritse gutanga ubwenegihugu ku bantu bakomoka ku Banyafurika

Ghana yahagaritse by’agateganyo kwakira ibisabwa by’abanyamahanga bakomoka ku Banyafurika bashaka kubona ubwenegihugu, mu rwego rwo kunoza no koroshya iyo gahunda kugira ngo irusheho korohera abayisaba.

Kuva mu 2016, abantu bashobora kugaragaza ko bakomoka ku Banyafurika bari bemerewe guhabwa ubwenegihugu bwa Ghana. Iyi gahunda yari igamije cyane cyane abakomoka ku bantu bahohotewe mu bucuruzi bw’abacakara bwambukiranyaga inyanja ya Atlantika.

Mu myaka ishize, abantu barenga 1,000 barimo n’umuhanzi w’Umunyamerika Stevie Wonder bamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Ghana.

Icyakora, hari abasabye ubwenegihugu bagaragaje ko iyo gahunda irimo inzego nyinshi zigoye, ndetse ikagira n’ikiguzi kiri hejuru.

Dr Erieka Bennet, uhagarariye Diaspora African Forum ifasha abantu kwimukira muri Ghana, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko benshi mu basaba bagorwa no gutanga ibimenyetso bya DNA mu gihe cy’icyumweru kimwe nyuma yo gusaba. Yavuze ko icyo gihe ari gito cyane ku bantu benshi, kandi ko hari n’abashidikanya ku kwizerwa kw’ibipimo bya DNA.

Yongeyeho ko n’igihe cy’icyumweru kimwe cyo gutanga izindi nyandiko zose zisabwa ari imbogamizi ku basaba benshi.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ikiguzi. Amafaranga yo gusaba ni amadolari 136 ya Amerika, mu gihe abatoranyijwe basabwa kwishyura andi madolari 2,280. Nyuma ya ho, basuzumwa, bakitabira umunsi umwe w’amahugurwa ku bwenegihugu, mbere yo guhabwa ubwenegihugu ku mugaragaro mu muhango uyoborwa na Perezida John Mahama.

Dr Bennet yagaragaje icyizere ko ibi bibazo bizakemuka kandi ko gahunda yo gusaba ubwenegihugu izasubukurwa.

Guverinoma ya Ghana yatangaje ko izasohora igihe n’amabwiriza mashya mu minsi iri imbere, ariko ntiyatangaje igihe nyacyo.

Iyi mpagarara y’iyo gahunda yateje impungenge ku bantu bamwe bateganyaga kwimukira muri Ghana cyangwa gushorayo imari.

Politiki ya Ghana yo kwiyegereza Abanyafurika bo hirya no hino ku isi ishingiye ku bitekerezo bya Pan-Africanism byatangijwe nyuma y’ubwigenge bw’igihugu, byari byarashyizwe imbere na Perezida wa mbere wa Ghana, Kwame Nkrumah.

Iyi gahunda yongeye gusubizwamo imbaraga mu 2019 binyuze mu gikorwa cyiswe “Year of Return”, cyari kigamije gushishikariza Abanyafurika bo ku isi yose kongera kwiyegereza Ghana.

Muri iki gihe, abagize diaspora bashora imari mu nzego zitandukanye zirimo imitungo itimukanwa, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubucuruzi buto, bakifuza ubwenegihugu bwa Ghana kugira ngo babashe gutunga imitungo, gutora no kugera kuri serivisi za leta.

Ibihugu bimwe na bimwe birimo Benin na Sierra Leone na byo bitanga ubwenegihugu ku bantu bakomoka ku Banyafurika, hashingiwe ku bimenyetso by’inkomoko ya bo.

Abarenga 1,000 bamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Ghana

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *