AmakuruUbuzima

Gicumbi: Umugabo yagiye gusambana ku mugore w’abandi apfirayo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, abaturage bo mu Mudugudu wa Bugibwa, Akagari ka Nyiravugiza, Umurenge wa Manyagiro w’Akarere ka Gicumbi ni bwo bamenye amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa Tuyizere Patrick.

Mutwarasibo na Mudugudu babwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko batabajwe n’uwitwa Mukamudaheranwa ababwira ko hafi y’urugo rwe ahasanze umuntu wapfuye.

Mutwarasibo yagize ati: “Nahamagaye umukuru w’umudugudu, arambwira ngo: ‘Ninshake abantu tugeraneyo turebe uko ikibazo kimeze’. Twaragiye tuhageze dusanga aryamye yubamye ndetse hari n’abandi bantu barimo umuhungu we n’umukazana we”.

Uru rupfu ngo rwatunguye abaturage kuko uyu Tuyizere ku Cyumweru bamubonaga ari muzima ari gusangira n’abandi ubushera. Gusa batunguwe no kumva yapfiriye mu rugo rutari urwe kuko asanzwe yubatse kuko afite umugore n’abana.

Abaturanyi ba Tuyizere bavuga ko hari umubano wihariye yari afitanye na Mukamudaheranwa [urugo yasanzweho yapfuye] kuko ngo bajyaga babona uwo mugore yinjiza abagabo bigakekwa ko na Tuyizere ari cyo cyari cyamujyanye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manyagiro hamwe n’ubugenzacyaha, RIB, bageze mu rugo rw’uyu Mukamudaheranwa, batangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rwa nyakwigendera.

Nubwo nta byinshi ubuyobozi bwatangaje kuri uru rupfu, bwahise bukoresha inama abaturage bubasaba kuba hafi umuryango wagize ibyago, mu gihe iperereza rikomeje.

Ibiro by’Akarere ka Gicumbi (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *