Goma: Habaye imyigaragambyo ikaze ivanze n’umujinya
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, abaturage b’Umujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Kinshasa bavuga ko bukomeje kwica abasivili no gutera umubabaro abaturage.
Ibi byatangajwe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko igitero cya drone cyagabwe mu Mujyi wa Goma n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyahitanye abantu batatu, barimo n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye wakoreraga UNICEF, cyateje imvururu n’umujinya mu baturage b’uyu mujyi.
Abaturage ba Goma biraye mu mihanda mu buryo bukomeye, bagaragaza umujinya wa bo n’agahinda kenshi bitewe n’iki gitero. Bavuze ko ibi bitero byerekana uko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwirengagije amategeko mpuzamahanga agenga intambara, bwibanda ku bice by’abaturage benshi kandi butita ku buzima bw’abatagira aho bahuriye n’intambara.
Mu myigaragambyo ya bo, abantu benshi bashyize ijwi rimwe basaba guhagarika politiki y’urugomo, gukangurira intambara no gushishikariza gukomeza urugamba nk’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bubikora. Abaturage kandi basabye AFC/M23 gukorera hamwe mu guharanira ko igihugu cyose cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gisohoka mu maboko y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bakaba bamushinja gukomeza iterambere ry’urugomo, guhungabanya umutekano no guteza imibabaro ku baturage.
Abaturage ba Goma bavuga ko igitero ku mujyi w’abaturage benshi, kwica abaturage b’Abanyekongo n’urupfu rw’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze imbibi z’ubushobozi, bukaba bwiteguye gukora ibishoboka byose ngo bukomeze kugumana ubutegetsi, n’ubwo byaba ku giciro cy’amaraso y’abasivile.
