Goma: Igitero cya drone cyahitanye batatu
Umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 watangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagabweho igitero cy’indege itagira abapilote (drone) ya gisirikare mu gace gatuwemo n’abasivile.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yavuze ko icyo gitero cyahitanye abantu batatu, barimo n’umukozi w’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta wakoraga ibikorwa by’ubutabazi.
Kugeza ubu, igisirikare cya leta ya Congo, FARDC, ntikiragira icyo gitangaza kuri iki gitero kibaye ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi menshi muri uyu mujyi umaze igihe ugenzurwa na M23.
Ibinyamakuru byo muri Congo byo byatangaje ko iyo drone yaba yibasiye agace ka Himbi mu majyaruguru ya Goma, kamwe mu duce tuzwiho guturwamo n’abafite ubushobozi n’abafite imyanya ikomeye mu gisirikare no muri politiki.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, igisirikare cya Congo cyavuze ko cyarasiye hasi drones ebyiri cyavuze ko ari iz’igisirikare cy’u Rwanda, kivuga ko zari zaje gufasha M23. FARDC ivuga ko izo drones zari zinjiye mu kirere cya Congo mu gace ka Minembwe.
Icyakora, igisirikare cy’u Rwanda ntikiragira icyo gitangaza kuri ibi birego, cyane cyane nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ku bitero bya drones byabaye ku wa Mbere mu gace ka Minembwe-centre mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ikigo ACLED, gikurikirana amakuru ajyanye n’intambara n’amakimbirane ku isi, cyatangaje ko mu kwezi gushize habonetse ibitero byinshi byo mu kirere muri Congo kurusha ibindi bihe byabanje nk’uko BBC ibitangaza.
ACLED ivuga ko mu kwezi gushize FARDC yongereye ibitero byo mu kirere mu turere twa Mwenga na Fizi two muri Kivu y’Epfo, ndetse no muri Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iki kigo kandi kivuga ko na M23 yakoze ibitero bya drones zituritsa (kamikaze) ku kibuga cy’indege cya Kisangani, aho uwo mutwe uvuga ko ari ho hategurirwa ibitero byo mu kirere bya FARDC.

