“Guhagarika intambara bizaba ku bwumvikane bwanjye na Netanyahu”- Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko icyemezo cy’igihe intambara iri hagati y’Amerika na Iran izarangirira kizafatwa nyuma y’ibiganiro agirana na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Times of Israel.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri telefone, Trump yavuze ko ari mu biganiro na Netanyahu, agaragaza ko bakomeje kuganira kuri iki kibazo. Yongeyeho ko icyemezo cya nyuma kizafatwa igihe nyacyo kigeze.
Abajijwe niba Israel yakomeza kurwana na Iran mu gihe Amerika yaba ihagaritse ibitero bya yo, Trump ntiyashatse kubivugaho byinshi. Icyakora yavuze ko atatekereza ko bizaba ngombwa ko Israel ikomeza intambara yonyine.
Ku kibazo kijyanye na Mojtaba Khamenei, uvugwa ko yasimbuye se Ali Khamenei ku buyobozi bukuru bwa Iran, Trump yanze kugira byinshi abivugaho, agira ati: “Tuzareba uko ibintu bizagenda”.
Icyakora mbere y’ibi, Trump yari yagaragaje ko adashyigikiye Mojtaba Khamenei, aho yavuze ko “umuhungu wa Khamenei atashoboka kuri we”.

