Guinée-Conakry: Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’umushinga munini ku Isi wo gucukura ubutare
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’umushinga munini ku Isi wo gucukura amabuye y’agaciro y’ubutare mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira muri Guinée-Conakry.
Mu gutangiza uyu mushinga wiswe “Simandou Iron Ore Project”, Perezida Kagame yafatanyije na mugenzi we Mamadi Doumbouya wa Guinée hamwe n’uwa Gabon, Brice Oligui Nguema.
Ibirombe bya Simandou, biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée, ni byo bibumbatiye ubutare bwinshi kurusha ahandi hose ku Isi. Inzobere zigaragaza ko bifite hagati ya miliyari eshatu na miliyari enye z’amabuye y’ubutare apimye.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030, ari bwo uwo umushinga uzaba warangiye, hakazajya hacukurwa nibura toni miliyoni 120 z’ubutare buri mwaka.
Uretse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro y’ubutare, muri uyu mushinga harimo no kubaka umuhanda wa gari ya moshi ureshya n’ibirometero magana atandatu (600 km). Uyu muhanda uzifashishwa mu bikorwa by’ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ejo ku wa 12 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame hamwe na Perezida Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro inama nyafurika ya Transform Africa Summit (TAS), igamije kurebera hamwe uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.
Iyi nama itegurwa na Smart Africa Alliance izibanda cyane ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga udushya, guteza imbere ubukungu bw’Afurika no kunoza imiyoborere y’ibihugu bigize uyu mugabane.

Perezida Kagame (ibumoso), Perezida Doumbouya (hagati) na Perezida Nguema (iburyo) ubwo bari bagiye gufungura umushinga wa Simandou Iron Ore Project.


Hazubakwa n’umuhanda wa gari ya moshi ureshya na km 600 (Amafoto: Village Urugwiro)
