AmakuruPolitiki

Gutera cache muri passport bigiye kuba amateka

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uri gushyira mu bikorwa sisitemu nshya y’ikoranabuhanga yo kugenzura imipaka yitwa Entry/Exit System (EES), izatangira gukora byuzuye muri Mata 2026.

Iyi sisitemu izasimbura kashe za pasiporo zakoreshwaga intoki, ikandikisha amakuru ya y’ibiranga umuntu byihariye n’amatariki yo kwinjira no gusohoka ku bagenzi badafite ubwenegihugu bwa EU binjira mu gace ka Schengen.

Izi mpinduka zigamije kwihutisha no kurushaho kurinda umutekano ku mipaka, zikaba ziri mu cyerekezo rusange Isi iganamo, aho ibihugu byinshi nka Ositaraliya, Ubuyapani, Kanada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikoresha cyangwa biteganya gukoresha ikoranabuhanga ry’ibimenyetso byihariye ku muntu.

Nubwo abagenzi bamwe bazakumbura umuco wo gukusanya kashe za pasiporo, bazifataga nk’inyibutso z’ingendo, abandi bishimira ko iyi sisitemu nshya izabafasha kuzigama igihe. Impuguke zivuga ko nubwo ikoranabuhanga rigenda rifata umwanya munini, kashe za pasiporo zizahora zifite agaciro kihariye mu mateka n’amarangamutima y’abagenzi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *