AmakuruImyidagaduro

Hamenyekanye itariki DJ Toxxyk azaburanira mu mizi

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze bwaregeye Urukiko rwa Nyarugenge urubanza mu mizi rwa Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, ruzaburanishwa ku wa 15 Mata 2026.

DJ Toxxyk aregwa ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, kwanga gupimwa ‘alcohol’, guhunga nyuma y’impanuka, no gukoresha ibiyobyabwenge. Yafashwe mu Kuboza 2025 nyuma yo gukora impanuka yahitanye umupolisi wari mu kazi, agerageza guhunga, afatirwa i Karongi.

Mu iburanisha ry’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhaye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, nubwo yanasabye imbabazi umuryango w’umupolisi wishwe n’iyo mpanuka. Urukiko rwashimangiye ko izo mbabazi zishobora kumufasha mu rubanza mu mizi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibihano bishoboka ku byaha aregwa birimo:

  • Kwica bidaturutse ku bushake: igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu iri hagati ya 500,000 na 2,000,000 Frw.
  • Gukoresha ibiyobyabwenge: igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza 2 cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
  • Kwanga gupimwa alcohol: igifungo hagati y’iminsi 7 n’amezi 6 cyangwa ihazabu igeza 20,000 Frw.
  • Guhunga umaze gukora impanuka: igifungo kuva amezi 3 kugeza ku mwaka 1 n’ihazabu ya 30,000 Frw.

DJ Toxxyk yemeye ibyaha bibiri: kwica budaturutse ku bushake no guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka.

Urubanza mu mizi ruzerekana igihano cy’ukuri hashingiwe ku bimenyetso n’ibisobanuro by’impande zombi.

DJ Toxxyk yemera ibyaha bibiri muri bine aregwa (Ifoto: IGIHE)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *