Hari abazungu bari gutoza Imbonerakure n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda muri Kibira
Mu ishyamba Kibira riherereye muri Komine Bukinanyana mu ntara ya Bujumbura, hari kubera imyitozo ya gisirikare ikomeye iri guhabwa Imbonerakure zari zaroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda.
Amakuru yatangajwe n’abaturage baturiye iri shyamba rya Kibira, bavuga ko myitozo imaze ibyumweru birenga bibiri.
Aba baturage babwiye SOS Médias Burundi ko hari n’abanyamahanga bari gutanga amasomoa ajyanye n’iyi myitozo, bambaye imyambaro ya gisirikare ya RDC n’iy’Ingabo z’u Burundi (FDNB) kugira ngo bigaragare nk’aho ari ibikorwa bisanzwe bya gisirikare.
Bivugwa ko bamwe muri abo barwanyi bavuga Igiswahili, Ikirundi, Ikinyarwanda cyangwa Igifaransa.
Abaturage babujijwe kujya gusarura imyaka iri mu mirima yabo muri Kibira.
Umwe muri abaturage yabwiye SOS Media ati: “Ntitukigera mu mirima yacu. Mbere y’uko ibi bikorwa bitangira, batubwiye ko hazaba imyitozo kandi ko tutagomba kugira ubwoba. Ariko ubu ubwoba burahari kuko ntidushobora gutuza mu gihe duhora twumva amasasu. Twabaye nk’ababyihanganira kuko nta yandi mahitamo dufite.”
Amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi ari bo batanga iyo myitozo, babifashijwemo n’abatoza b’abanyamahanga barimo n’abazungu.
Hari imodoka za gisirikare zizanira ibiribwa n’ibindi bikenerwa abari muri iyo myitozo, ndetse hari abaturage bategekwa gutanga ibiribwa byo kubagaburira.

