Hashyizwe umucyo ku byavuzwe ko “mabuja” na “databuja” bigize icyaha
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko abavuze ko imvugo nka “Mabuja” na “Databuja” zigize icyaha babyumvise nabi, ko atari byo kuko nta tegeko rihari ribihana.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru atangaza ko ababivuze ari ababyumvise nabi.
Yagize ati: “Nagira ngo nshyire umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko natangaje ko ‘mabuja’ na ‘databuja’ bigize icyaha. Nk’umunyamategeko uzi icyo bivuze, sinabitinyuka. Ntabwo ari byo. Umunyamakuru ashobora kuba yarabyumvise nabi, noneho byakubitana n’uko hari muri wikendi kuko ngo amakuru aba yabuze, agatwika”.
Yakomeje avuga ko byavuzwe bari kwiga ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Ati: “Icyo gihe twarimo twiga ku bikorwa bifitanye isano n’ubucakara. Mu bikorwa bifitanye isano n’ubucakara bavugamo: gukoresha umuntu bugwate mu kwishyura umwenda, kumukoresha nk’umuja cyangwa umugaragu n’ibindi”.
Yongeyeho ko mu bo bari kwigisha, umwe yumvise ijambo umuja, ahita abaza niba nka kumwe umuntu abwira undi ngo “mabuja” cyangwa “databuja” reka ngufashe ikintu runaka bigize icyaha amubwira ko atari icyaha kuko ni imvugo zikoreshwa mu guca bugufi imbere y’umuntu kandi ko ibigize icyaha biba biteganywa n’itegeko.
Dr. Murangira yagiriye inama abanyamakuru kujya batangaza inkuru z’ukuri zitari izo kugira ngo babone abantu benshi babakurikira.
