Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa remezo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Uwihanganye Jean Dieu, yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu bigomba kubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri, uhereye mugitondo cyo ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Uwihanganye yasobanuye ko impinduka ku biciro bya lisansi na mazutu ari ukubera izamuka ry’ibiciro bya byo ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati: “Izi mpinduka ni izamuka ry’igiciro. Nko kuri lisansi hazamutseho amafaranga ijana na makumyabiri n’arindwi (127rwfr) naho kuri mazutu hazamukaho amafaranga mirongo cyenda n’abiri (92Rwfr)”.
Yakomeje agira ati: “Icyo navuga cya mbere ni uko ukurikije ibyo dusanzwe tugenderaho bigenga uko ibiciro bizamuka ku masoko byakagombye kuba bizamuka cyane, ariko leta y’u Rwanda yemeye kwigomwa igice kinini cy’ibyari kuzamuka kugira ngo ifatanye n’Abanyarwanda bitazamuka cyane; cyane cyane ku bijyanye na mazutu kuko tuzi ko ari iyo ikoreshwa cyane mu bwikorezi rusange, abacuruza ibintu n’ibindi”.
Impinduka cyane ziterwa n’ibintu byinshi bitandukanye ariko kuri iki gihe, icyateye izamuka ry’igiciro ni izamuka ry’igiciro cy’ubwikorezi kuva ku cyambu dukoresha cyane cy’umuhora wo hagati kugera mu Rwanda bigendanye n’ibibazo byari muri iyo nzira muri iyi minsi byatumye ingendo zitagenda neza nk’uko byari bisanzwe.
Hagendewe ku biciro byaherukaga gushyirwaho ku wa 6 Nzeri 2025, lisansi yavuye ku 1,862Rwfr ijya ku 1,989Rwfr naho mazutu iva ku 1,808Rwfr ijya ku 1,900Rwfr.
