Hasobanuwe impamvu yo kwirukana komite nyobozi y’Akarere ka Kayonza
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza, Basiime Kalimba Doreen, yasobanuye ko komite nyobozi y’Akarere ka Kayonza yirukanwe biturutse ku kutuzuza inshingano zishingiye ku mitangire ya serivisi.
Abahagaritswe ni Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi Jean Bosco, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munganyika Hope n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene.
Aganirana RBA, Madamu Basiime yavuze ko ihagarikwa ry’aba bayobozi ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo imitangire ya serivisi. Yagize ati: “Ni byo bahagaritswe kubera impamvu zitandukanye zose zihurira ku mitangire ya serivisi. Abaturage bagaragaje ko batabona serivisi nziza biturutse ku buyobozi”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’isesengura ryimbitse ryakozwe n’inama njyanama mu bubasha abahabwa n’amategeko kubaza inshingano abo bakorana, basanze igihe kigeze ko abo bayobozi bahagarikwa kubera kutabasha kuzuza inshingano.
Uretse ibyo kandi Madamu Basiime avuga ko abo bayobozi batanakoranaga neza. Ati: “Havugwamo no kudakorana neza hagati y’abayobozi. Byagaragaraga ko hari inshingano zidindira kubera ko batabashije gukorana neza mu guhana amakuru no kugirana inama”.
Nubwo aba bayobozi birukanwe kubera imikorere mibi, abaturage ba Kayonza barahumurizwa ko nubwo batahawe serivisi nziza ariko ko bigiye gukemurwa mu gihe kitarambiranye bakaba babonye abandi bayobozi.
