Hatangajwe igihe abanyarwanda bazatangira gutekesha Gaz Methane yo mu Kivu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko mu 2028 ari bwo Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz methane icukurwa mu Kiyaga cya Kivu.
Minisitiri Amb Uwihanganye yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, agaragaza ko imirimo yo gucukuru iyi gaz irimbanyije ndetse ko mu gihembwe cya mbere cya 2028 Abanyarwanda bazatangira gucana gaz ibahendukiwe bitewe n’uko izaba icukurwa imbere mu gihugu.
Yavuze ko umushinga wo gucukura iyi gaz ugeze kure aho bari gukorana na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, aho ari yo iri gucukura gaz méthane ndetse ikayitunganya ikazajya yifashishwa mu mirimo itandukanye irimo guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.
Mu ntangiro mu kiyaga cya Kivu hakorwaga imirimo yo gutanga umuriro w’amashanyarazi ariko imirimo yo gucukura gaz icanwa yo yaje gutangira nyuma.
Minisitiri Amb Uwihanganye yavuze ko ari umushinga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa, ndetse mu bihe bya vuba Abanyarwanda bazatangira gukoresha gaz iturutse mu Rwanda.
Yagize ati “Ni umushinga wamaze igihe waratangiye, tuzatangira kubona gaz yo gutekesha mu gihembwe cya mbere mu 2028. Iriya gaz yo mu Kivu ishobora gukora ibintu byinshi. Ibyo tuyikoresha cyane ni ugukora umuriro. Dusanzwe dufite inganda zikora umuriro, ngira ngo tumaze kugeza ku nganda eshatu zikora umuriro hariya.”
“Bwa mbere tuzayikoresha cyane cyane ku bantu benshi. Amashuri, ibitaro, abatuye hamwe ari benshi, amagororero. Ni ibintu bizafasha cyane kuko bizagabanya abashaka iyi yo mu macupa abaturage bakayikoresha bonyine.”
Gukoresha umutungo wa gaz methane icukurwa mu Kiyaga cya Kivu ni imwe mu mishinga Leta y’u Rwanda yashyize imbere mu cyerekezo cy’igihugu cya 2050.
Uyu mushinga kandi byitezwe ko mu gihe uzaba utangiye kugeza gaz yo gutekesha ku baturage uzatanga gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 400.
Ibi kandi bije mu gihe mu Rwanda ibiciro bya Gaz byatumbagiye ndetse kuri ubu ikaba iri kwigonderwa n’umugabo igasiba undi.
Mu 2015 ni bwo sosiyete ya KivuWatt yatangiye imirimo yo gutanga umuriro w’amashanyarazi uvuye mu kiyaga cya Kivu.
Muri Gashyantare 2019, ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Gasmeth Energy, ngo itangire icukure gaz méthane.
Tariki 18 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Gasmeth bashyize ibuye ry’ifatizo mu Murenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi, ahazubakwa uruganda ruzatunganya iyi gaz hahita hakurikiraho imirimo y’ibanze.
Muri aya masezerano azamara imyaka 25, biteganyijwe ko Gasmeth Energy izajya icukura mu Kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 z’uyu mutungo kamere ku munsi.
Uyu mushinga watangiye ufite agaciro ka miliyoni 400$ (asaga miliyari 522 Frw), ariko muri Nyakanga 2025 ishoramari ryorongerewe rigera kuri miliyoni 560$ (asaga miliyari 810 Frw).


