Hatangajwe igihe cy’irahira rya Perezida Museveni
Urwego rushinzwe itangazamakuru rya Leta ya Uganda, Uganda Media Centre, rwatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni azarahira ku mugaragaro ku wa 12 Gicurasi 2026, nyuma yo gutsinda amatora.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryihariye ryashyizwe ahagaragara, umuhango wo kurahira uzabera ku kibuga cya Kololo Ceremonial Grounds giherereye mu murwa mukuru Kampala.
Uyu muhango uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kurinda ibyo igihugu cyagezeho no gutera intambwe igana ku bukungu bwisumbuyeho kandi bugezweho”.
Biteganyijwe ko uzitabirwa n’abayobozi n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi.
Itegurwa ry’uyu muhango riri gukorwa na komite y’igihugu iyishinzwe, iyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Perezida, Hajj Yunus Kakande.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa, Uganda Media Centre, Alan Kasujja.
Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81, yatsinze amatora ya perezida yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, n’amajwi 72% mu gihe uwo bari bahatanye cyane Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine yagize amajwi 25% naho abandi bakandida batandatu uwaje hafi yagize 2%.


