AmakuruImikino

“Hatitawe ku kibazo cy’umutekano mu karere, Abanyarwanda benshi bashyigikiye Léopards”-Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko itike ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards, yabonye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026, ari amateka akomeye ku mpamvu ebyiri z’ingenzi.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko icya mbere, ari uko RDC igiye kongera kugaragara muri iri rushanwa rikomeye ku isi nyuma y’imyaka 52, aho yaherukaga kurikina mu 1974 icyitwa Zaïre. Ibi bikaba ari igikorwa kidasanzwe cyanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru w’iki gihugu.

Icya kabiri, ni uko Afurika igize amateka yo kugira ibihugu 10 bizayihagararira muri iri rushanwa, bikaba bibaye ubwa mbere bibayeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Nubwo mu karere k’ibiyaga bigari hakomeje kuba ibibazo by’umutekano muke, Minisitiri yavuze Abanyarwanda benshi bakomeje gukunda no gushyigikira Les Léopards. Yagaragaje ko bamwe muri bo bafitanye isano n’iki gihugu cyangwa akarere, ndetse ko bayikurikiranye bakayishyigikira kuva bakiri bato.

Yasoje ashimira Les Léopards kuri iyi ntsinzi ikomeye, abifuriza amahirwe masa mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera ku mugabane w’Amerika.

Iyi ntsinzi ya RDC ikomeje gushimangira uruhare rw’umugabane w’Afurika mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikanazamura icyizere cy’abakunzi b’umupira ko amakipe yo ku mugabane azitwara neza kurushaho muri iri rushanwa rikomeye ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *