AmakuruPolitiki

Hormuz yongeye gukora: amato 9 amaze kuhaca nyuma y’agahenge

Isesengura ry’amakuru ajyanye n’ingendo zo mu nyanja rigaragaza ko kuva mu rukerera rwo ku wa Kabiri, ubwo hatangazwaga agahenge k’igihe cy’ibyumweru bibiri, amato icyenda ari yo gusa amaze kunyura mu muhora wa Hormuz.

Nubwo hari icyo cyizere cy’agahenge, haracyari impungenge ku cyemezo cya Iran ku bijyanye no gufungura burundu uyu muhora, kuko bitaramenyekana neza niba izemerera amato gukomeza kuhanyura nta nkomyi.

Ishami rya BBC rishinzwe kugenzura amakuru, BBC Verify, rikomeje gukurikirana uko ingendo z’amato zifashe muri uyu muhora, rikaba rivuga ko zikiri nke cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kandi ari inzira inyuzwamo hafi 20% by’ibitoro bigurishwa ku isi.

Mu ntangiriro z’iyi ntambara, Iran yafunze uyu muhora ndetse inarasa ku mato amwe yageragezaga kuwucamo, bituma ibikorwa by’ubwikorezi bihungabana cyane.

Mbere y’ibi bibazo, byibuze amato 138 yanyuraga muri uyu muhora buri munsi, nk’uko imibare ya Lloyd’s List ibigaragaza, bigaragaza itandukaniro rikomeye n’ibihe by’ubu.

Ihagarikwa ry’ikorwa ry’uyu muhora ryagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibitoro, byatumye bizamuka ku rwego mpuzamahanga no mu bihugu byo mu karere. Ibi kandi byagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa muri rusange kuko byinshi bishingira ku bwikorezi.

Mu Rwanda, igiciro cya lisansi giherutse kwiyongeraho amafaranga arenga 300 kuri litiro, muri Tanzania cyiyongeraho arenga 500 by’amafaranga ya Tanzania, mu gihe muri Kenya zimwe muri sitasiyo zirenga 20% zatangaje ko zibuze ibitoro.

Byongeye kandi, amakuru atangwa n’umwanditsi mukuru wa Lloyd’s List agaragaza ko amato agera kuri 800 yaheze ku ruhande rumwe rw’umuhora wa Hormuz kubera izi mvururu.

Ifoto y’ubwato buri mu muhora wa Hormuz (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *