AmakuruPolitiki

Human Rights Watch yasabye leta ya RDC kurinda Abanyamulenge bo muri Uvira

Ishyirahamwe Human Rights Watch (HRW) ryatangaje ko ryasabye leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) gufata ingamba zo kurinda abaturage bo mu mujyi wa Uvira, by’umwihariko Abanyamulenge, nyuma y’uko umutwe wa M23 wagenzuraga uwo mujyi uwuvuyemo.

Clémentine de Montjoye, umushakashatsi mukuru wa HRW mu karere k’Ibiyaga Bigari, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko baganiriye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurinda umutekano wa Congo kuri iki kibazo.

Yavuze ko Abanyamulenge bafite impungenge zikomeye ku mutekano wa bo, ku buryo hari bamwe bahisemo kuva muri Uvira bakurikira abarwanyi ba M23, nyuma y’uko M23 ibwiye abayobozi b’Abanyamulenge ko bashoboraga kugabwaho ibitero byo kwihorera mu gihe bagumye muri uwo mujyi.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ivuga ko Abanyamulenge hamwe n’abandi basivili bashinjwaga gukorana na M23, bagera hafi ku gihumbi, bakurikiye abarwanyi b’uwo mutwe, benshi bahungira mu bice byo mu kibaya cy’uruzi rwa Rusizi no mu mujyi wa Kamanyola.

Clémentine de Montjoye yagize ati: “Tuzi ko hari imiryango y’Abanyamulenge yagumye muri Uvira. Muri ibi bihe bikomeye, dusaba ko hoherezwa ingabo zifite imyitozo ihagije kugira ngo zirinde abasivili”.

Wazalendo na FARDC basubiye muri Uvira ubwo M23 yahavaga (Ifoto: BBC)

Hagati aho, imiryango itari iya Leta ikorera muri Uvira yashinje M23 gukoresha Abanyamulenge nk’ibikoresho, iyisaba kubumvisha ko Uvira ari iwabo kandi ko bafite uburenganzira bwo gusubira mu bya bo mu mutekano.

Clémentine de Montjoye yanavuze ko nyuma y’uko M23 ivuye muri Uvira habaye ibikorwa byo gusahura, kandi ko umutekano w’Abanyamulenge ushobora guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, ikorana n’ingabo za leta ya DR Congo.

Yagize ati: “Igihe M23 yatangaje ko ivuye muri Uvira, twabonye ibikorwa byo gusahura byakozwe n’abantu batazwi, bambaye imyambaro isanzwe, basahura amazu y’abaturage, insengero, amaduka n’ibigo bya leta”.

Human Rights Watch ivuga ko ifite ibimenyetso byizewe by’uko ibyo bikorwa byabaye koko nyuma y’uko M23 ivuye muri uwo mujyi, ariko ko itaramenya ababigizemo uruhare.

Iryo shyirahamwe ryanibukije ko abarwanyi ba Wazalendo mu bihe byashize bagiye bagira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abasivili, cyane cyane Abanyamulenge, risaba leta gukora ibishoboka byose kugira ngo ribuze ko ibyo byaha byasubira.

Radio RFI yasubiyemo amagambo ya Matthieu Kineza, umwe mu Banyamulenge bahunganye na M23, wagize ati: “Natewe mu rugo rwanjye, inzu yanjye irasenywa, ibintu byanjye byose birasahurwa n’abiyita Wazalendo, banakwirakwiza amagambo yuzuyemo urwango ku Banyamulenge”.

Imiryango itari iya leta ikorera muri Uvira na yo yemeje ko ubwicanyi, ibitero bigabwa ku baturage ku giti cya bo, ubusahuzi n’ifatwa ry’abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byiyongereye cyane.

Muri ayo mashyirahamwe, Mussa Ali Rutamu, wavuzwe na RFI, yasabye Abanyamulenge bahunze gusubira mu bya bo no kwirinda gukoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati: “Ubutumwa duha Abanyamulenge bavuye muri Uvira burasobanutse: Uvira iracyari iwanyu. Turabasaba gutahuka mu mahoro no mu mutekano, kandi mwirinde abantu babakoresha mu nyungu za politiki cyangwa iza gisirikare, bihishe inyuma y’abasivili”.

Hagati aho, Human Rights Watch ivuga ko abayobozi ba DR Congo bayijeje ko bafashe ingamba zose zikenewe zo kurinda Abanyamulenge, ndetse ko Minisitiri Ushinzwe Umutekano yabasabye gusobanukirwa ko bafite uburenganzira bwo gusubira muri Uvira mu mutekano igihe babishaka.

Clémentine de Montjoye yongeyeho ko HRW yasabye leta ya Congo gukorana na MONUSCO kugira ngo ingabo zoherezwa muri Uvira zigenzurwe neza, kandi MONUSCO izoherezeyo impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu no kurinda abasivili, hagamijwe kurinda abaturage n’ibikorwa remezo bya bo.

Clémentine de Montjoye, umushakashatsi mukuru wa HRW mu karere k’Ibiyaga Bigari (Ifoto: Great Lakes Eye)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *