AmakuruPolitiki

Huye: Munyenyezi yajyanywe mu duce ashinjwamo ibyaha bya jenoside

Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yajyanywe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho ashinjwa kuba yarabigizemo uruhare. Ibi byabaye mu rwego rw’iburanisha ry’urubanza rwe mu mizi.

Mu buhamya bwatanzwe, bamwe mu batangabuhamya bagaragaje ko Munyenyezi yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi kuri za bariyeri zitandukanye zari mu mujyi wa Huye mu gihe cya Jenoside.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Amerika mu mwaka wa 2021.

Mu mwaka ushize, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije Munyenyezi ibyaha bya Jenoside no gufata abagore ku ngufu, rumuhanisha igifungo cya burundu. Icyakora, we yahakanye ibyo byaha ndetse ajuririra icyo cyemezo.

Mu hantu hasuwe n’urukiko harimo ahahoze Hoteli Ihuriro mu mujyi wa Butare, ubu witwa Huye. Ubushinjacyaha bwifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye berekanye ahantu hafi y’iyo hoteli, bavuga ko haberaga bariyeri ikomeye mu gihe cya Jenoside, aho nta muntu washoboraga kuhanyura.

Mu batangabuhamya harimo uwitwa Saddam, ufungiye ibyaha bya Jenoside, werekanye aho avuga ko hari bariyeri zitandukanye mu masangano y’imihanda.

Yavuze ko imwe yari hafi y’ahahoze ishuri rya gisirikare rya ESO (École des Sous-Officiers), indi ikaba yari ku Hoteli Ihuriro, igafunga umuhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Abatangabuhamya banerekanye ahantu bavuga ko hari icyobo cyajugunywagamo Abatutsi bicirwaga kuri iyo bariyeri yo kuri Hoteli Ihuriro. Umwe muri bo, wavuze ko yari yihishe ku ishuri ry’Abadiventisiti hafi y’iyo hoteli, yavuze ko yahigwaga kubera ko yari Umututsi, agahungira kuri icyo cyobo, aho yageragejwe kwicirwa akabacika, anemeza ko aho hantu hari huzuye imirambo.

Umutangabuhamya Saddam yerekanye ibice bitandukanye byo mu mujyi wa Huye, ashinja Béatrice Munyenyezi kuyobora no kugenzura bariyeri zari muri ibyo bice. Yagaragaje kandi aho avuga ko hari icyumba cyo munsi y’ubutaka (cave) muri Hoteli Ihuriro, aho mu buhamya bwe yavuze ko abagore n’abakobwa bajyanwaga gusambanywa ku gahato n’Interahamwe ku mabwiriza ya Munyenyezi.

Yakomeje avuga ko hari umubikira wasambanyijwe mbere yo kwicwa, hanyuma akajugunywa mu cyobo rusange, anerekana n’akayira yise “icyanzu” avuga ko uwo mubikira yanyujijwemo.

Hoteli Ihuriro, yagarutsweho cyane muri uru rubanza, yari iya Pauline Nyiramasuhuko, nyirabukwe wa Munyenyezi, wahoze ari Minisitiri w’Umuryango. Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali, umugabo wa Munyenyezi, bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari i Arusha, bakaba bafungiye muri Sénégal.

Kugeza ubu, urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ruracyakomeje.

I Huye Béatrice Munyenyezi yajyanwe mu bice aregwa gukoreramo ibyaha bya jenoside

Inyandiko gusa

Béatrice Munyenyezi ahagaze hagati y'abagabo babiri. Yambaye ikanzu y'iroza iteye ipasi na fulari y'iroza yashyize mu mutwe no mu ijosi. Imyambaro y'iroza iranga imfungwa mu Rwanda. Yambaye n'indorerwamo. Ifoto yo ku wa gatatu, ku itariki ya 17 Ukuboza (12) mu mwaka wa 2025.
Béatrice Munyenyezi (hagati) hamwe n’abunganizi be Félicien Gashema (ibumoso) na Bruce Bikotwa (iburyo) ku wa Gatatu i Huye

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *