‘Hypnose’ yamubereye inzira yo guha abagore ibiyobyabwenge, no kubafata ku ngufu
Mu majyepfo y’u Bufaransa, umugabo ari kuburanishwa akekwaho guha abagore ibiyobyabwenge akabakurikizaho ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse biravugwa ko yafashe n’amashusho y’ibyo yabakoraga nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uwo mugabo ni Cyril Zattara, umwarimu w’imbyino wiyigishije hypnose akiyita inzobere muri yo. Araregwa gufata ku ngufu abagore 14 mu gihe cy’imyaka icumi, no gufata amashusho y’ibikorwa by’urukozasoni ku bandi bagore bagera kuri 20 atabibamenyesheje.
Hypnose ni uburyo bukoreshwa mu buvuzi bugamije gufasha umuntu kwibanda cyane ku kintu kimwe mu gihe gito, bikoroshya kwakira inama zifasha mu gukemura ibibazo byo mu mutwe. Ubusanzwe ikoreshwa n’inzobere zabihuguriwe kandi zibyemerewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko Zattara yakoreshaga hypnose nk’urwitwazo, akayiha abagore baje bamwizeye ko agiye kubavura, ariko mbere akabaha imiti ibasinziriza, hanyuma akabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina. Hari n’abavugwa ko yafashe amashusho mu ibanga mu gihe yabakoraga ibyo byaha.
Uyu mugabo afunzwe by’agateganyo kuva mu 2021 ategereje kuburanishwa. Mu rubanza, yemeye bimwe mu byaha ashinjwa, harimo no kwemera ko yafashe abagore 10 ku ngufu.
Urubanza ruri kubera mu muhezo mu mujyi wa Aix-en-Provence, nyuma y’uko umwe mu bagore bavuga ko yahohotewe abisabye, kandi biteganyijwe ko ruzamara nibura ibyumweru bibiri. Gusa hari abandi bagore bagaragaje ko bifuzaga ko urubanza rwabera mu ruhame, kugira ngo ubuhamya bwa bo bwumvwe n’abantu benshi.
Iperereza rya polisi ryagaragaje ko Zattara yajyaga ashyira imiti isindisha mu binyobwa by’abagore mbere yo kubasambanya. Abashinzwe iperereza bavuga ko akenshi abagore yahohoteraga bari inshuti ze cyangwa abo yari afitanye na bo umubano wihariye.
Kuri mudasobwa ye, polisi yahasanze amafoto n’amashusho agaragaza abagore yasambanyije, bigaragara ko benshi muri bo batari bazi ibyababayeho, bikemeza ko baba barabanje guhabwa ibiyobyabwenge bikabaca intege.
Umugore umwe watanze ikirego mu 2019 yavuze ko yitabiriye isomo rya hypnose Zattara yagombaga kumuha. Ngo yanyoye umuvinyo yari yamuhaye, ahita ata ubwenge, aza gukanguka nyuma atibuka neza ibyabaye, ariko yibuka mu bice ko yafashwe ku ngufu kandi ko yari arimo aruka.
Ibisubizo by’ubushakashatsi byagaragaje ko DNA ya Zattara yabonetse mu nzara z’uwo mugore no ku myenda y’imbere ye, mu gihe isuzuma ry’imiti ryagaragaje ko mu mubiri we harimo imiti ikomeye itera gusinzira.
Uru rubanza ruje rukurikira urundi rwamenyekanye cyane mu Bufaransa, urwa Dominique Pelicot, wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo gusindisha no gufata ku ngufu uwahoze ari umugore we, Gisèle, ndetse akanatumira abandi bagabo ngo na bo bamusambanye mu gihe cy’imyaka hafi icumi.

