AmakuruImikino

I Goma baraye bigabije imihanda mu kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cya bo

Nubwo iri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23, abaturage ba Goma, basohotse mu mazu bigabiza imihanda mu ijoro ryakeye bishimira intsinzi y’amateka y’ikipe y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards .

Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi basohotse mu ngo za bo basusurutsa umujyi wose, bishimira ko Les Léopards yatsinze Reggae Boyz ya Jamaica igitago 1-0 mu mukino wa kamarampaka, wo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi kizaba muri Kamena 2026.

Uyu munsi wibutsa Abanye-Congo ko ishyaka n’umurava bishobora gutsinda, kandi ko umupira w’amaguru uhuza abantu mu byishimo n’ubumwe.

Si ibyo gusa kandi kuko Perezida Felix Tshisekedi hamwe n’abaturage bo mu murwa mukuru Kinshasa bazengurutse uyu mujyi bishimira iyi ntsinzi ikipe y’igihugu cya bo yaherukaga mu myaka 52 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *