AmakuruImyidagaduroShowbiz

Ibaruwa Gloria Mukamabano yandikiye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamakuru Gloria Mukamabano mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibaruwa yandikiye umubyeyi we (Se) Kabano wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mubyeyi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse abwira se ko yakuze kandi amukumbura buri munsi.

Yanditse agira ati “Papa imyaka 32 irashize ariko tugukumbura buri munsi. Narakuze mfite n’abana. Nakifuje ko uba warabonye abuzukuru bawe ukanabaterura.”

“Uyu mwaka nabwiye Mama nti ’Papa yakabaye atewe ishema nawe, warabikoze. Twararakuze.”

Yakomeje abwira se ko u Rwanda rwahindutse ndetse ko abanyarwanda bashyize hamwe.

Yagize ati “U Rwanda wari uzi rwarahindutse. Uyu munsi ni igihugu gishyize hamwe kiri gutera imbere. Turibuka. Ndagukunda Papa.”

Kuri ubu Gloria Mukamabano yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugabo we ni umubyeyi w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2.

Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere ‘Development Studies’.

Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.

Mu mpera z’umwaka wa 2016, nibwo Gloria Mukamabano yerekeje kuri RBA ahava mu 2026.

Ibaruwa Gloria Mukamabano yandikiye umubyeyi we (Photo: Instagram)
Gloria Mukamabano wamamaye mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda ni umubyeyi w’abana babiri (photo:Instagram)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *