Ibiciro bya peteroli byazamutse, ariko ku isoko ntiharahungabana
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isi byazamutse nyuma y’uko amato atatu arashwe hafi y’Ikigobe cya Hormuz, mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero mu karere k’uburasirazuba bwo hagati mu kwihimura ku bitero by’Amerika na Israel.
Amato abiri yatewe kandi n’igisasu kitaramenyekana bivugwa ko cyaturikiye hafi cyane y’andi mato, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Ubwongereza rishinzwe gukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi (UKMTO).
Iran yaburiye amato ko atanyura muri icyo kigobe, gisanzwe kinyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byoherezwa ku isi yose.
Mu gufungura amasoko yo muri Aziya ku wa Mbere, ibiciro bya peteroli ku isi byazamutse ku kigero kirenga 10% mbere y’uko byongera kugabanuka.
Saa yine za mu gitondo (ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda), igiciro cya peteroli yo mu bwoko bwa Brent cyari cyazamutse hejuru ya 4% kigera ku madolari 76.16 ku kagunguru kamwe, mu gihe peteroli icuruzwa muri Amerika na yo yari yazamutse ku kigero cya 4% igera ku madolari 69.67.
Saul Kavonic, umuyobozi w’ubushakashatsi ku bijyanye na peteroli muri MST Research, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Nta guhungabana kuri ku isoko mpuzamahanga”.

