AmakuruPolitiki

Ibiganiro bya mbere by’Uburusiya na Ukraine byabereye i Genève byarangiye bifashe ubusa

Intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine zasoje umunsi wa mbere w’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro byabereye i Genève mu Busuwisi, bikurikiranywe kandi bigashyigikirwa n’Amerika. Nubwo inama yakomeje, nta cyizere kinini cyagaragaye ko intambara ishobora kurangira vuba, cyane ko ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya, Kremlin, bigaragara ko bitaragabanya ibyo bisaba.

Mu gihe ibiganiro byari bikomeje, ibitero by’Uburusiya ntibyigeze bihagarara, byibanda cyane ku bikorwa remezo bitanga ingufu muri Ukraine, mu gihe igihugu kiri mu bukonje bukabije.

Mbere gato y’uko impande zombi zihurira i Genève, Uburusiya bwagabye igitero gikomeye gikomatanyije, bukoresha indege zitagira abapilote (drones) zigera kuri 400 hamwe na misile hafi 30, byatewe mu mijyi 12 ya Ukraine nk’uko tubikesha BBC.

Abategetsi ba Ukraine batangaje ko nibura abantu batatu bahitanywe n’icyo gitero.
Na Ukraine na yo ntiyicaye ubusa. Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yatangaje ko yahagaritse igitero cya drone zirenga 150 zaturutse muri Ukraine. Hari kandi raporo zerekana ko ikigo gitunganya ibikomoka kuri peteroli cyafashwe n’inkongi nyuma yo guterwa na drone ya Ukraine.

Mu butumwa bwa videwo bwo ku wa Kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhagarika ibitero, nk’uko Amerika yabisabye impande zombi. Yagize ati: “Nta ntambara dushaka,” ashimangira ko barwanira ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cya bo.

Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye gutera intambwe iganisha ku masezerano arambye yo guhagarika intambara, ashyira ikibazo ku Burusiya ati: “Bo bashaka iki?”

Kugeza ubu, Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’ibice by’akarere ka Donbas. Kremlin isaba ko Ukraine yarekura n’ibice bisigaye muri ako karere, icyifuzo Ukraine ivuga ko idashobora kwemera.

Zelensky yashimangiye ko abaturage ba Ukraine badashobora kwemera guhara ubutaka bwa bo. Yavuze ko ubutaka, ibendera n’abaturage ari igice cy’igihugu kitagomba kugurishwa cyangwa gutangwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, na we yatangaje ko Uburusiya bugomba kubazwa intambara bwatangije, ashimangira ko kugira ngo amahoro arambye aboneke, hagomba gukemurwa imizi y’iyi ntambara.

Itsinda ry’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Ukraine ubwo intambara yari ikomeje mu gihe cy’ibiganiro (Ifoto: BBC)
Uhagarariye intumwa z’Uburusiya (ibumoso) uhagarariye iza Ukraine (iburyo),uhagarariye Amerika (hagati): BBC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *