AmakuruPolitiki

Ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo mu kugarura umutekano

Ibiganiro bya politike bihuje Abanyekongo ubwabo si bishya mu gushakisha ibisubizo by’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe byashize, ubu buryo bwagiye bukoreshwa mu kugerageza kunga leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro. Kuri ubu, nubwo bitavugwaho rumwe, birasa n’aho iyi nzira ishobora kongera kugeragezwa.

Ibi biganiro bizwi cyane ku izina rya Dialogue politique inter-congolais cyangwa Dialogue national. Mu mezi ashize, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi babigaragaje nk’inzira ikwiye yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo n’ibindi bibazo byugarije igihugu imbere mu miyoborere. Icyakora, uruhande rwa leta rwo ntirwabyumvaga kimwe na bo.

Ubu ariko, umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yatangaje ko ibiganiro bya politike biri gutegurwa n’ibiro bya perezida, ku bufatanye n’ihuriro ry’amadini ECC-CENCO, kandi ko bizabera imbere muri RD Congo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu mwaka ushize, ECC-CENCO yakomeje kotsa igitutu isaba ko haba ibiganiro nk’ibi, ibifata nk’inzira ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’igihugu. Muri Kanama, iri huriro ryashyize ahagaragara imbata igaragaza uko ibiganiro byiswe “bidakumira” byahuza Abanyekongo bose bigamije gushakira hamwe ibisubizo ku makimbirane ya politike n’intambara.

Ku rundi ruhande, hari bamwe mu bayobozi ba leta bagaragaza impungenge bavuga ko ibiganiro nk’ibi byagiye bituma havuka indi mitwe yitwaje intwaro, ishaka na yo kwinjizwa mu biganiro no mu butegetsi, bityo igihugu kikaguma mu mwiryane udashira.

Kuva mu 2022, habaye ibiganiro bitandukanye birimo ibya Luanda, Nairobi, Doha ndetse na Washington, byahuje leta n’imitwe yitwaje intwaro (uretse M23). Nubwo hari ibyo byagiye byemeranywaho, nta musaruro ufatika byigeze bitanga ku kibuga cy’imirwano mu burasirazuba bw’igihugu.

Hagati aho, amakuru avuga ko umutwe wa AFC/M23 wamaze gutumirwa na Angola mu biganiro bimwe muri ibi. BBC yagerageje kuvugana n’uyu mutwe ariko ntiwigeze usubiza.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, igihe imirwano yari ikaze, Kinshasa yari yaratangaje ko itazigera iganira na M23. Icyakora, umuhuza João Lourenço yakomeje gusaba ko haba ibiganiro, ndetse muri Werurwe 2025 Angola yatangaje ko intumwa za leta ya Congo n’iza M23 zagombaga gutangira ibiganiro by’amahoro.

Icyo gihe nti byatinze guhinduka, kuko Qatar yahise yinjira mu buhuza, ihuza Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame, maze inzira ya Doha iratangira hagati ya Kinshasa na M23.

Ubu ariko, bigaragara ko Angola yongeye gusubira mu mwanya w’ubuhuza, ariko mu biganiro bifite indi sura.

Impuguke Mwalimu Oloo ivuga ko bigoye kubona umusaruro w’ibiganiro by’Abanye-Congo ubwabo mu gihe umutwe wa M23 utabigizemo uruhare. Ku rundi ruhande, Patrick Muyaya ntiyigeze agaragaza niba M23 – uwo yita umutwe ushyigikiwe n’u Rwanda – izatumirwa muri ibi biganiro. Kugerageza kwa BBC gushaka ibisobanuro kuri Muyaya ntibyigeze bigerwaho.

Leta y’u Rwanda yo ikomeza guhakana ko ifasha M23, ikavuga ko ingamba yafashe ari izo kwirinda umutekano muke.

Oloo asoza avuga ko ashobora kubona Perezida Lourenço arimo gushishikariza M23 kwemera kuganira na Tshisekedi i Kinshasa. Yongeraho ko nubwo buri ruhande rufite ibyo rushaka n’ibyo rusaba, kwicarana kw’Abanyekongo bose bakaganira ku bibazo bya bo byaba ari intambwe ikomeye kandi ishoboka kurusha izindi mu gushaka amahoro arambye—ariko byose bikaba bikiri mu maboko y’icyemezo bazafata.

Perezida Tshisekedi (ifoto: internineti?

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *