Ibigo 25 byimakaje ihame ry’uburinganire byahawe ibirango by’ubuziranenge
bigo 25 byimakaje ihame ry’uburinganire mu Rwanda, byahawe icyemezo cy’ubuziranenge cyiswe ‘RS 560:2023 Gender Equality Seal’ gihabwa ibigo byashyizeho ingamba, serivisi, imikorere cyangwa ibicuruzwa byubahiriza ihame ry’uburinganire.
Ni icyemezo cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP).
Ibi byabaye ku wa 8 Ukwakira 2025, mu Nama Ngarukamwaka y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), ubwo hanamurikwaga aya mabwiriza y’ubuziranenge 560 akubiyemo umurongo ukurikizwa mu itangwa ry’ibirango by’ubuziranenge ku kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Kugira ngo ikigo gihabwe ikirango hashingirwaho ingingo nyinshi zitandukanye zirimo kureba niba ihame ry’uburinganire rikurikizwa muri ibyo bigo.
Nk’urugero niba abagore bahabwa amahirwe ashoboka mu mirimo cyane imwe yihariwe n’abagabo cyangwa se hashyirwaho uburyo buborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.
Niba ibyo bigo biba byarashyizeho amarerero afasha ababyeyi kubona aho basiga abana, icyumba cyo konkerezamo, ikiruhuko gihagije cyo kubyara, guhugura abagore no kubashyira mu myanya y’ubuyobozi.
Ibigo 16 byahawe igihembo cya zahabu ubwo ni ukuvuga ko byagize amanota ari hagati ya 90 kuzamura kugeza ku 100 naho ibindi icyenda bihabwa igihembo cya feza ubwo ni ukuvuga ko byagize amanota ari hagati ya 75 na 89.
Mu bigo byashimiwe harimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Banki ya Kigali, I&M, Marriott Hotel, Sorwathe, Zipline n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye yo kumurika RS 560 izajya yifashishwa mu gutanga icyemezo cy’ubuziranenge ku bigo byubahiriza ihame ry’uburinganire.
Ati “Aya mabwiriza yashyizwe hanze agiye kudufasha gushyira mu ngiro ingamba twari twariyemeje zo kwimakaza uburinganire mu kazi dukora kugira ngo bitangire bibyare umusaruro ku buryo bugaragara.”
Yakomeje avuga ko aya mabwiriza mashya yamuritswe agiye gufasha u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano rwigeze gushyiraho umukono i Beijing mu Bushinwa mu 1995 agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore mu gihugu.
Minisitiri Uwimana yanashimiye ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire mu mirimo yabyo ya buri munsi, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’umugore.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre, yavuze ko batewe ishema kuba babonye igihembo cya zahabu mu guteza imbere uburinganire mu kigo cyabo.
Ati “Mu bintu navuga bibiri bikomeye dukora muri Zipline, iyo umubyeyi w’umugore yabyaye ahabwa amezi atandatu y’ikiruhuko mu gihe n’umugabo ahabwa amezi atatu igihe umugore we yabyaye.”
Yakomeje avuga ko iyo umuntu yagarutse avuye muri ibyo biruhuko, abona uburyo bumworohereza kwisanga mu kazi.
Umuyobozi wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko uyu murongo cyangwa amabwiriza yamuritswe agiye gufasha abacuruzi kujya bibuka gukurikiza ibipimo by’ubuziranenge bisanzwe ariko banibuka gukurikiza amahame y’uburinganire.
Ati “Iki gipimo cyaje rero kugira ngo ukora ubucuruzi cyangwa utanga serivisi zitandukanye ajye yibuka kubahiriza ihame ry’uburinganire kubera ko nta kuntu wakora ubucuruzi wubahiriza andi mahame y’ubuziranenge ngo wibagirwe amahame y’uburinganire.”
Imibare igaragaza ko mu 2023 abagore bari bafite imirimo bageraga kuri 46,9%, biganje cyane mu mirimo y’ubuhinzi, akazi ko mu rugo, ubucuruzi n’ibindi.
Ni mu gihe abagore bari mu mirimo y’imyanya ifata ibyemezo ari 39%, na ho 90% by’abagabo bakora mu mirimo itanditse.
