AmakuruResearchUbuzima

Ibintu 5 ukwiye gusuzuma mbere yo gusubirana n’uwo mwahanye ‘divorce’

Buriya kongera kubana k’umugabo n’umugore bari barahanye gatanya, bishobora kuba igisubizo cyangwa itangiriro ry’ibindi bibazo bikomeye, bitewe n’uburyo bikozwemo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, imiryango 3.213 yatse gatanya ivuye ku miryango 21 mu 2016.

Abo byabayeho bazi neza ko nta kintu kibabaza nko gutandukana n’uwo wakundaga by’umwihariko mwanabanye nk’umugabo n’umugore.

Umugani w’akabaye icwende koga ntigacye, kacya ntigashire umunuko urawuzi?

Witegure ko igihe wasubirana n’uwo mwatandukanye ashobora kongera gukora amakosa nk’aya mbere.Igihe hatabayeho ibiganiro no guhindura imitekerereze ishingiye ku makosa y’ahashize mu rushako, kurusubiramo bishobora gutuma uhura n’uruva gusenya.

Banza umenye neza ko uwo muntu atazagutenguha nanone.

Ese cyaba ari igihe cyiza cyo gusubirana?

Mbere y’uko usubirana n’uwo mwatandukanye, hari ibibazo ukwiye kubanza kwibaza kugira ngo utazongera ukagwa mu makosa ya mbere.

Ese impamvu zateye gatanya ya mbere zaba zishingiye ku bintu bishobora guhinduka cyangwa ni ibintu mwembi mushobora kugira uruhare mu gukosora?

Mbere yo gufata umwanzuro runaka, ni byiza kubanza gushaka ubufasha n’ubujyanama, uyu munsi hari abajyanama benshi mu by’imibanire y’ingo n’abaganga mu ndwara z’imitekerereze.

Itegure ko ashobora kuzura akaboze

Mu gihe waba warakoze amakosa agatuma muhana gatanya, itegure ko igihe mwasubirana, ushobora kujya uhozwa ku nkeke z’ukuntu ari wowe wazambije ibintu, ukajya uhorana urwicyekwe.

Uku gucyurirana bishobora gutuma gusubirana biba bibi kurusha uko mwaba mutari kumwe, rero ntacyo mwaba muri kubaka ahubwo mwaba muri kwenyegeza umuriro.

Gukira ibikomere

Ni byiza gufata umwanya wo gukira ibikomere ndetse ukareba niba gusubirana bishingiye ku rukundo no kubahana cyangwa bikaba ari ubuhungiro bw’ababajora no gutinya ubwigunge.

Abahanga bavuga ko Inzu yubatswe ku bikomere isenyuka vubaUbushakashatsi bwakozwe ku bahanye gatanya bongeye gushakana, igaragaza ko benshi muri bo n’ubundi bongera bagatandukana.

Ibi usanga bishingira ko benshi baba bavuga ko noneho ibintu bigiye kuba bishya, nyamara ugasanga guca ukubiri na karande zishingiye ku makosa yakozwe mbere n’imyitwarire yabo binaniranye, n’ubundi bikarangira bongeye gutandukana.

Kubana n’umuntu no gutandukana nawe ntibyoroshye ndetse bisaba imbaraga zitari iz’umubiri gusa n’iza roho.

Witerwa ipfunwe no gushaka ubufasha kuko abajyanama ni benshi bashobora kukugira inama y’icyo mwakora, niba gutandukana aribyo byaba umuti cyangwa se kongera gusubirana byaba ari amahitamo meza.

Genzura ko utari gushaka ubuhungiro1

Hari abahitamo gusubirana n’abo batandukanye kuko aribo bamenyereye bati “nta wundi twashobokana”. Bakabana atari urukundo ahubwo ari ubwoba bwo gutangira urugendo rushya.

Nyuma ya gatanya, benshi bashaka kugira ngo babone ubuhungiro.

Hari ababikora kugira ngo Isi ntibote kuko batandukanye, abandi bati niko zubakwa, abandi bo bagatinya ubwigunge, nyamara ibi n’ubundi usanga ntacyo bibafasha kuko impamvu nyamukuru ntiba igamije kubaka iba ari ugutinya ibyo abantu babavugaho.

Ese wiyemeje cyangwa yiyemeje Guhinduka

Ni byiza kubanza gushishoza ukamenya ko uwo mugiye gusubirana yiyemeje guhinduka kugira ngo mutazaba nka ba bandi bubatse ku musenyi, mukibuka ibitereko mwasheshe.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *