Ibintu 6 byagufasha kwirinda kurwara inzoga (Hangover)
Kuva ku kurwara umutwe bitewe na divayi itukura kugera ku kuvanga inzoga, ibi ni bimwe mu byo ukwiye kumenya ku ngaruka zo kunywa inzoga (hangover) mbere y’umunsi mukuru w’ubunani.
Kwibagirwa ibyo wakoze (amnesia), kurwara umutwe bikabije, umunaniro ukabije n’isesemi ijyana n’inzara idasanzwe — iyo urondoye ibi bimenyetso, wabifata nk’indwara nshya iteye ubwoba. Ariko mu by’ukuri, ibi ni ibimenyetso bisanzwe by’ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi, zizwi nka hangover.
Nyuma y’ijoro rirerire abantu banywa inzoga nyinshi — zifatwa nk’uburozi bwakunzwe cyane ku isi — mugitondo cy’umunsi mukuru w’ubunani, abantu babarirwa muri za miliyoni bazakanguka bumva barushye, bafite amatsiko yo kumenya neza ibyo bakoze nijoro.
Mu gufasha abantu guhangana n’ibi bibazo bigaruka buri mwaka bitewe n’inzoga, twakusanyije amakuru y’ingenzi ku ngaruka zo kunywa inzoga, ashingiye ku myemerere isanzwe ishyigikiwe n’ubushakashatsi bwa siyansi, ndetse n’uruhare rw’ibyo umuntu yiteze bitunguranye.
Kurwara umutwe bitewe na divayi itukura ni ukuri
Divayi itukura izwiho gutera abantu bamwe kurwara umutwe nyuma yo kuyinywa. No mu bihe by’Abaroma ba kera, hashize imyaka irenga 2,000, bandikaga ku ngaruka mbi za yo ku mutwe.
Kera byakekwaga ko ibi biterwa n’imyunyu izwi nka sulphites, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko na divayi yera ifite iyo myunyu myinshi, nyamara ntitera umutwe ku kigero kimwe.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya California, Davis, bagaragaje ko hari ikinyabutabire cyitwa quercetin kiboneka cyane mu ruhu rw’imizabibu itukura, gishobora kuba ari cyo gituma bamwe barwara umutwe. Iki kinyabutabire gishobora kubangamira uburyo umubiri w’abantu bamwe ugenzura inzoga.
Mu mubiri, ikinyabutabire ‘ethanol’ kiri mu nzoga gihindurwamo ikindi kinyabutabire ‘acetaldehyde’, na yo igahindurwamo ‘acetate’ binyuze muri enzyme yitwa ALDH (ifasha koroshya no kwihutisha impinduka z’ibinyabutabire mu mubiri). Ariko hari abantu bafite enzymes zidashoboye gukora neza uyu murimo, bigatuma acetaldehyde yiyongera mu mubiri, bigatera uwo mutwe uzwi cyane kubera divayi itukura.

Divayi itukura ishobora kugira ingaruka mbi n’ingaruka nziza
… ariko divayi itukura ishobora no kugira ibyiza
Kuva mu myaka ya 1970, hari imyemerere ivuga ko kunywa divayi itukura mu rugero bishobora kugira akamaro ku buzima, by’umwihariko ku mutima. Ibi bishingiye ku byo bise “French paradox”, aho byagaragaye ko Abafaransa bagiraga indwara z’umutima nkeya nubwo baryaga ibiryo birimo ibinure byinshi.
Nyuma byaje kugaragara ko zimwe muri izo nyigo zashoboraga kuba zituzuye neza, kuko hari abantu batanywa inzoga kubera izindi ndwara baba bafite. Ubushakashatsi bwo mu Bushinwa bwerekanye ko uko abantu banywa inzoga nyinshi, ni ko ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso n’indwara z’ubwonko byiyongera, nubwo bigaragara ko ibyago byo guhitanwa n’indwara z’umutima bitiyongera ku kigero kimwe.
Ibyo witeze bishobora gutuma usinda vuba
Uko abantu bitwara nyuma yo kunywa inzoga ntibishingira gusa ku kinyabutabire, ahubwo bigirwamo uruhare n’ibyo umuntu yiteze.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu batekereza ko banyoye inzoga nyinshi bashobora kwitwara nk’abasinze cyane, n’iyo mu by’ukuri banyoye nke.
Ibi bishobora no gukoreshwa mu buryo bwiza: umuntu ashobora kwishimisha mu buryo busa n’ubusindishije, ariko atanyoye inzoga nyinshi, bityo akirinda ‘hangover’ ikabije.
Ikinyoma kijyanye no kuvanga inzoga
Hari imvugo ikunzwe igira iti: “Byeri mbere ya divayi ni byiza, divayi mbere ya byeri ni bibi”.
Ariko ubushakashatsi bwerekanye ko kuvanga inzoga ubwa byo atari byo bituma hangover irushaho gukomera. Icy’ingenzi ni ingano y’inzoga umuntu yanyoye muri rusange.
Ibinyobwa byijimye nka wisiki na divayi itukura bigira ibindi binyabutabire byitwa ‘congeners’, bishobora gutuma umuntu yumva amerewe nabi kurushaho, ariko na none, ingano y’inzoga ni yo igira uruhare runini.
Ntukiringire cyane imiti ya ‘hangover‘
Kuva kera, abantu bagiye bagerageza uburyo bwinshi bwo kwikiza ‘hangover’, uhereye ku biryo by’amavuta menshi, amagi atogoshejwe, kugeza ku miti itandukanye. Nyamara ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko nta muti n’umwe ushobora gukuraho burundu ibimenyetso byose bya hangover.
Kwishingikiriza ku byo abantu ubwa bo bavuga ku kuntu bagize hangover bishobora kubangamirwa n’izindi mpamvu zitandukanye, kandi kubasaba kugereranya iyo hangover n’izo bagize mbere bishobora kubogama bitewe n’uko babibona cyangwa biyumva Ni yo mpamvu atari byiza gushyira icyizere cyinshi mu miti cyangwa mu mayeri bivugwa ko umuntu yakoresha kugira ngo akire vuba ku munsi ukurikiyeho.
Ibiganiro n’inshuti bigira uruhare ku byo unywa

Kuganira n’inshuti zawe ku ngaruka mbi z’inzoga bishobora kugufasha kunywa nke
Christin Scholz, umwarimu wungirije ushinzwe itumanaho muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi, avuga ko icyemezo cyacu cyo kunywa inzoga nyinshi mu birori cyangwa mu mishyikirano kenshi giterwa n’imyitwarire y’inshuti n’umuryango wacu. Ubwonko bwacu buri gihe burakurikirana ibimenyetso bituruka ku bandi kugira ngo bumenye uko tugomba kwitwara.
Ati: “Buri kimwe inshuti zacu zikora kigira ingaruka kuri twe, yaba tubizi cyangwa tutabizi. Kuba hafi kwa bo bishobora kwemeza niba tuzakurikiza inama zijyanye n’ubuzima cyangwa tuyirengagize.”
Uko inshuti zawe zitwara n’inyo muganira muri kunywa inzoga bigira ingaruka ku rugero unywamo. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu baganiriye ku ngaruka mbi z’inzoga bakunze kugabanya kunywa mu gihe kizaza.
Mu gusoza, uburyo bwiza bwo kwirinda hangover ni ukunywa inzoga nke. Ariko kandi, kuganira n’inshuti ku ngaruka za zo, kugenzura ibyo witeze, no kwirinda inzoga zijimye iyo wanyoye nyinshi, na byo bishobora kugufasha.
