AmakuruUbuzima

Ibisuko, perike n’imisatsi y’inyongera byagaragaye ko bishobora kuba birimo ibintu bitera kanseri y’ibere

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibisuko, perike n’imisatsi yongerezwa bishobora kuba birimo ibinyabutabire bifitanye isano na kanseri y’ibere nk’uko BBC yabitangaje.

Ubushakashatsi bwa mbere bunini bwakozwe kuri iyi ngingo bwerekanye ko imisatsi yongerezwa ku mutwe ikoreshwa n’abagore babarirwa muri za miliyoni ku isi ishobora kuba irimo ibinyabutabire bifitanye isano na kanseri y’ibere, ihungabana ry’imisemburo ndetse n’ibibazo by’imyororokere.

Abashakashatsi bagaragaje ko basanze hafi ibinyabutabire 50 mu bipimo by’imisatsi itandukanye basuzumye, yaba iy’umwimerere iva ku bantu cyangwa iyakorewe mu nganda, harimo perike, ibisuko n’indi misatsi yongerwa ku mutwe.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru cya “American Chemical Society”, bituma abahanga basaba ko uru rwego rucuruza imisatsi rwarushaho kugenzurwa neza, ndetse abakoresha iyo misatsi bagahabwa amakuru ahagije ku ngaruka zishobora kubamo.

Muganga Elissia Franklin wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko hari ikibazo gikomeye cyo kwizera ibicuruzwa bitagira amabwiriza ahamye agenga uko bikorwa n’umutekano wa byo.

Yasobanuye ko imisatsi yongerwa ishobora guteza ibibazo byihariye kuko imara igihe kirekire ku mutwe, igahora ikora ku ruhu, bigatuma ibinyabutabire biyirimo bishobora kwinjira mu mubiri buhoro buhoro bikagira ingaruka ku buzima mu gihe kirekire.

Ibinyabutabire bishobora guteza ingaruka.

Biteganyijwe ko uru rwego rw’ubucuruzi rw’imisatsi yongerwa ruzagera ku gaciro ka miliyari zirenga 14 z’amadolari mu 2028.

Nubwo hari abishyiraho kubera imideri n’ubwiza, ubushakashatsi bwerekana ko abagore benshi babikoresha ari abirabura, babifata nk’uburyo bworoshye bwo kwita ku misatsi ya bo.

Mu bipimo 43 byasuzumwe, habonetse ibinyabutabire 170, muri byo 48 biri ku rutonde mpuzamahanga rw’ibishobora kwangiza ubuzima, harimo n’ibyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Uburayi.

Ibi binyabutabire birimo ibirinda umuriro, imiti yica udukoko n’ibindi nka phthalates bishobora guhungabanya imikorere y’imisemburo, bikagira ingaruka ku myororokere.

Abashakashatsi banabonye ibinyabutabire 17 bifitanye isano na kanseri y’ibere mu bipimo 36 by’imisatsi, ndetse bamwe basangamo n’utuntu twa organotin dusanzwe dukoreshwa mu gukora plastiki, ibintu byabatunguye cyane kuko bitari bikwiye kuboneka mu bikoresho byo kwisiga.

Hari kandi ibinyabutabire nka phenol ikoreshwa mu gukora kole z’ibiti, na bis (2-ethylhexyl) ikoreshwa mu gutuma plastiki zoroha, byose bikaba bishobora kugira ingaruka ku mubiri mu gihe kirekire.

N’imisatsi iva ku bantu irimo ingaruka?

Bitandukanye n’uko benshi babitekereza, n’imisatsi iva ku bantu (harimo n’ivugwa ko ari “isugi” cyangwa itigeze ivangwa n’imiti) na yo yasanzwemo ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima, rimwe na rimwe bikaba byinshi kurusha ibiri mu misatsi ikorerwa mu nganda.

Abashakashatsi bagaragaje ko kuba umusatsi ari uw’umuntu cyangwa ari “karemano” bidahagije ngo byizezwe ko nta ngaruka utera. Ibi binyabutabire bishobora kujyamo mu gihe cyo kuyitunganya, kuyishyiramo imiti iyirinda kwangirika cyangwa ituma isa neza. Nubwo ubushakashatsi butigeze bugaragaza urugero ntarengwa rw’ibi binyabutabire bishobora kwangiza, abahanga bavuga ko n’iyo byaba bike bishobora kugira ingaruka ku misemburo y’umubiri.

Uko bishobora kwinjira mu mubiri

Imisatsi yongerwa ikunze gutekwa cyangwa gushyirwa mu mazi ashyushye cyane kugira ngo yoroshye kuyitunganya, bigatuma ishobora kurekura imyuka y’ubumara umuntu ahumeka. Na none kandi, ibyo binyabutabire bishobora kwinjira mu mubiri binyuze ku ruhu rw’umutwe, ku ijosi cyangwa ku maso, haba ku uyambaye cyangwa kuyishyira ku wundi.

Hari abantu bavuga ko iyo bayikoresheje bagira ibibazo birimo kuribwa ku ruhu, gutukura k’umutwe, kuzana ibiheri cyangwa kubyimba, ndetse rimwe na rimwe bakagira n’ibibazo byo guhumeka.

Ese hari uko wakoresha imisatsi yongerwa wirinda ingaruka?

Kugeza ubu, nta buryo bwizewe neza bwagaragaye bwo gukoresha imisatsi yongerwa nta ngaruka ishobora gutera.

Hari inama zitangwa nko kubanza kuyisukura mbere yo kuyishyira ku mutwe, ariko nta gihamya gihagije yerekana ko ibyo byarinda ingaruka. Mu bipimo byose byasuzumwe, bibiri gusa ni byo bitabonetsemo ibinyabutabire byangiza, na byo bikaba byari byanditseho ko “nta ngaruka bigira”, ariko abahanga bavuga ko ayo magambo adafite igenzura rihamye.

Mu bihugu bimwe nk’Ubwongereza, hari amategeko mashya azatangira gukurikizwa mu 2026 agamije kugenzura ibicuruzwa bishobora gutera kanseri, ariko kugeza ubu imisatsi yongerwa ntigenzurwa nk’ibindi bikoresho by’ubwiza.

Abakora muri uru rwego bavuga ko hari icyuho gikomeye mu igenzura, bityo hakenewe ingamba zihamye zo kurengera abakoresha ibi bicuruzwa. Muganga Franklin asoza avuga ko buri muntu ukoresha imisatsi yongerwa akwiye kugira amakenga ku ngaruka zishobora kuyivamo, kandi ko byari bikwiye kuba byarakumiriwe mbere y’uko igera ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *