Ibitaravuzwe ku nkuru y’ubujura bwa miliyali 85Frw zibwe muri Equity Bank Rwanda
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko Equity Bank Rwanda yibwe arenga miliyali 85Frw ndetse hakaba hari abantu bagera kuri 35 n’abagande 6 bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.
Umukozi wa banki yabwiye Taarifa Rwanda ko umubare wose w’amafaranga yibwe mu ubu buriganya wageze kuri miliyari 4.7 z’amafaranga y’u Rwanda aho kuba miliyali 85Frw nkuko byavuzwe mbere..
Kugeza ubu iyi Banki yabashije kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 1.2 Frw, bityo ikaba isigaje kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bantu bafunzwe bagera kuri 35 harimo abakozi babiri ba Equity Bank bo mu ishami ry’ikoranabuhanga rya banki bakora mu nzego zijyanye n’ibikorwa by’amakuru.
Ubuyobozi buvuga ko ifungwa ryabo ritavuze ko bagize uruhare muri ubu buriganya, ariko abashinzwe iperereza bari gusuzuma niba abakoze ibyaha bashobora kuba barabonye uburenganzira bwo kugera ku bikorwa remezo bya banki ku buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bwa tekiniki.
Mu batawe muri yombi harimo abagande 6 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura. Kuri ubu ubugenzacyaha burigusesengura ibikoresho by’ikoranabuhanga n’inyandiko zaby’ibyakoreshejwe kugira ngo bamenye uruhare rwabo muri uwo mugambi.
Iperereza ririgusesengura amashusho ya mudasobwa mu bikoresho byafashwe kugira ngo bamenye niba abakekwaho icyaha baragize uruhare mu buryo butaziguye cyangwa niba barakoreshejwe batabizi.
Hagati aho Equity Bank Rwanda, iravuga ko yamenye amakuru y’ibikorwa by’uburiganya bwageragejwe gukorwa muri sisitemu yayo ubwo habagaho ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga, ariko ko hahise hafatwa ingamba zihuse, ndetse hakaba hatangiye iperereza.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda kuri iki Cyumweru.
“Sisitemu zacu zo kugenzura ibikorwa zabonye ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bidasanzwe, maze hahita hatangizwa ingamba z’umutekano n’uburyo bwo gukemura ibibazo hakurikijwe amabwiriza y’imikorere n’imicungire,” ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo rya Equit Bank Rwanda.
Itangazo rikomeza rivuga ko nyuma y’uko ibi bigaragaye, hafashwe ingamba zihuse zo guhagarika icyo kibazo, banki igakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe, kugira ngo zibikurikirane.
Itangazo riti: “Binyuze muri izi gamba, igice kinini cy’amafaranga yari yibasiwe cyashoboye kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24 kuva icyo gikorwa kibaye. Iperereza riracyakomeje, aho riri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’inzego zigenzura imikorere y’inzego z’imari, zirimo na Banki Nkuru yu Rwanda.”
Equit Bank yaboneyeho guhumuriza abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo ivuga ko amafaranga y’abakiriya, n’amakonti yabo bikomeje kurindwa neza, kandi ibikorwa bya banki bikomeje nk’ibisanzwe.
