Ibitoro byongeye guhenda cyane, Trump avuga ko isi igomba kubyihanganira ku bw’umutekano
Ibiciro by’ibitoro ku masoko mpuzamahanga byongeye kuzamuka cyane, aho akagunguru k’ibitoro bitunganyije (kangana na litiro hafi 159) karengeje amadolari 100. Ibi bibaye mu gihe imirwano ihanganishije Amerika ifatanyije na Israel na Iran igeze ku munsi wa 10.
Impamvu ikomeye y’iri zamuka ni uko umuhora wa Strait of Hormuz, unyurwamo n’ibitoro byinshi biva mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bijya ku masoko mpuzamahanga, ukomeje gufungwa. Uyu muhora wo mu nyanja ufatwa nk’ingenzi cyane mu bucuruzi bw’ibitoro ku isi.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku isoko ryo muri Aziya, akagunguru k’ibitoro kazamutseho hafi 24%, kagera ku madolari 114. Abasesenguzi bavuga ko niba nta gihindutse vuba, iri zamuka rishobora kugera no ku masoko yo mu bindi bihugu byinshi ku isi.
Ni ubwa mbere ibiciro by’ibitoro byiyongera ku buryo bukomeye gutya kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2022, igihe Uburusiya bwatangizaga igitero kuri Ukraine.
Bivugwa ko hafi 20% by’ibitoro byose bigurishwa ku isi binyura muri Strait of Hormuz, uyu muhora wo mu nyanja ukaba warafunzwe na Iran kuva iyi ntambara yatangira.
Bamwe mu basesenguzi b’ubukungu bavuga ko niba ibi bibazo bikomeje kugeza ku mpera z’uku kwezi, akagunguru k’ibitoro gashobora kuzagera ku madolari 150, igiciro cyaba kitari cyigeze kigerwaho mbere.
Ku ruhande rwe, perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibitoro ari iry’igihe gito kandi ko rizagabanuka vuba. Yavuze ko ibi bizabaho nyuma yo gusenya ubushobozi bwa Iran mu bijyanye n’ingufu kirimbuzi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Donald Trump yongeyeho ko iri zamuka ry’ibiciro ari “ikiguzi gito” Amerika n’isi muri rusange bagomba kwishyura kugira ngo habeho amahoro n’umutekano.

