AmakuruPolitiki

Ibura rya Ayatollah Khamenei mu kwizihiza Impinduramatwara riryamye ku mitima ya benshi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Jenerali Majoro Abdolrahim Mousavi, yatanze ubutumwa bukomeye mu muhango usanzwe uyoborwa n’Umutegetsi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei, wabaye mu buryo budasanzwe ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda mu birori byo kwibuka impinduramatwara yo mu 1979.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Tasnim, Jenerali Mousavi yavuze ku mubano uremereye uri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashimangira ko igihugu cye kidafite umugambi wo gutangiza intambara mu karere, kuko byadindiza iterambere ry’ibihugu byo muri aka gace mu gihe kirekire.

Gusa yashimangiye ko Iran itazigera yihanganira igitero icyo ari cyo cyose, avuga ko izasubiza byimazeyo uzagerageza kuyigabaho igitero.

Uyu musirikare mukuru yanagaragaje ishema ryo guhagararira Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran muri uwo muhango, abifata nk’icyubahiro gikomeye.

Uyu muhango wabaye mu gihe umubano hagati ya Iran na Amerika ukomeje kuzamba, cyane ko mu byumweru bishize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongereye ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu karere.

Itangazamakuru ryo muri Iran ntiryigeze ritangaza impamvu yatumye Ayatollah Ali Khamenei atitabira uwo muhango, ibintu bitari bisanzwe, kuko atigeze asiba iyi mihango no mu bihe bikomeye birimo n’icyorezo cya Covid-19.

Tariki ya 31 Mutarama, Khamenei yari yasuye irimbi rya Ayatollah Ruhollah Khomeini, washinze Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran, mu rwego rwo kumwibuka. Ku munsi wakurikiyeho, yatanze ijambo mu cyumba cy’idini kiri hafi y’aho atuye, aho yavuze ko igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka kuri Amerika cyateza intambara yaguka mu karere kose.

Kubura kwe muri uyu muhango byateye kwibaza byinshi, kuko atigeze abura mu birori nk’ibi mu myaka yashize.

Ayatollah Ali Khamenei, Umutegetsi w’Ikirenga wa Irani, agaragara mu muhango wabereye i Tehran mu 2025 (ifoto yo mu bubiko bwa BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *