AmakuruUbuzima

Ibyago ku bishyiraho “tattoo” ihindura ishinya umukara

“Tattoos” (ibishushanyo bishyirwa ku ruhu hifashishijwe urushinge n’irangi) zo ku mubiri zisanzwe zizwi na benshi, ariko ubu mu Rwanda hari kugaragara ubwoko bushya butamenyerewe bwo guhindura ishinya cyangwa iminwa umukara hifashishijwe tattoo.

Ku bantu bamwe, cyane cyane urubyiruko, ishinya y’umukara ni akarangabwiza, bituma abadafite iryo bara bayishaka. Ariko abaganga baburira abantu bavuga ko gushyira tattoo ku ishinya bishobora gutera ingaruka z’ubuzima, kuko bikorwa hifashishijwe inshinge n’umuti wa “tattoo” uzwi nka “ink” byihariye.

Desire Tattoo Rwanda, uzwi nka Molish Tattooer, ni umwe mu bakora z’ubwiza zizwi nka ‘cosmetic tattoos’ mu Rwanda. Avuga ko akora byinshi birimo guha abantu bafite uruhara ubundi buryo bwo guhisha aho imisatsi yabaye mike, guhindura ibara ry’iminwa, ndetse no guhindura ishinya ikaba umukara. Abamugana baba bashaka kugira mu kanwa heza no kumva bafite icyizere. Avuga ko amaze imyaka hafi itandatu akora uyu murimo, yize ubumenyi bwa wo binyuze ku mbuga za interineti, kandi ko ku kwezi ashobora kwakira abakiriya bagera kuri 30.

Ubwo yaganiraga na BBC dukesha iyi nkuru, yagize ati: “Iyo nkorera make ni ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ku munsi nshobora kubona abakiriya barenze umwe… ku kwezi abakiriya 30 baraboneka”.

Avuga ko akazi ke kenshi ko guhindura ishinya umukara gafasha abakiriya kwisanzura no kongera icyizere, cyane ko hari abatarakundaga uko ishinya ya bo isa bigatuma batishimira guseka imbere y’abandi.

Ifoto yakuwe kuri interineti

Nubwo benshi bishimira iyi “tattoo”, hari ingaruka ishobora gutera. Dr Dusabe Jean Claude, inzobere mu buvuzi bw’amenyo, asobanura ko mu kanwa habamo uturemangingo duto cyane dutera indwara cyangwa dufasha umubiri gukora imirimo imwe n’imwe (microbes) nyinshi zidashobora kwangiza iyo nta ruvyaro zifite, ariko ko inshinge zikoreshwa mu gutera “tattoo” zishobora gufungura inzira yo kwinjira mu mubiri zigateza indwara z’imyanda (infections).

Avuga kandi ko hari “ink” zimwe zishobora kubamo ibinyabutabire byongera ibyago bya kanseri. Yongeraho ko “tattoo” ishobora guhisha ibimenyetso by’indwara yo mu kanwa bityo bigatuma kuyivura bitinda.

Molish Tattooer na we yemeza ko isuku ari ingenzi cyane, agasaba ko ibikoresho bikoresha inshinge n’udukombe bikwiye gukoreshwa rimwe gusa kandi ntibisangirwe. Iyo bititaweho, bishobora gukwirakwiza indwara zinyuranye.

Dr Dusabe asaba ko, niba bishoboka, abantu bareka gushyira “tattoo” ku ishinya. Ariko ku bayishaka cyane, abagira inama yo gukoresha inzobere zifite ubumenyi no kubahiriza isuku ku rwego rwo hejuru kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubageraho.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *