Ibyaha bitanu muri dosiye ya DC Clement, yashyikirijwe Ubushinjacyaha
Dosiye y’Umunyamakuru Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement mu myidagaduro yashyikirijwe Ubushinjacyaha yiyongereyemo ibyaha bigera kuri bitanu ndetse hari ibindi bigikorwaho iperereza.
Nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yatangaje ko dosiye ya DC Clement yagejejwe mu Bushinjacyaha tariki 8 Mata 2026.
Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Dr. Murangira yavuze ko kandi mu iperereza ry’ibanze ryakozwe basanze icyangombwa cyatanzwe cyo kuvugurura ntaho gihuriye na DC Clement ari nabyo ahamya ko bikwiye kubera isomo abandi banyamakuru bisanga babaye ibikoresho by’abandi.
Ubu ubushinjacyaha buzasuzuma iyi dosiye burebe niba bwaregera urukiko kuri ibi byaha akurikiranyweho bishobora kwiyongera cyangwa bikaba byagabanuka.
Niyigabaga DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 ahita ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana.

