AmakuruImyidagaduroPolitikiShowbiz

Ibyaha DC Clement akurikiranyweho bishobora kwiyongera

Nyuma y’uko Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement atawe muri yombi akurikiranweho ibyaha byo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangiye kumukoraho iperereza ku cyaha cya ruswa.

Ni ibintu byatunguye bamwe gusa Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemeje iby’aya makuru.

Agira ati “Nyuma y’uko Niyigaba Clement afashwe, bishingiye ku byaha akekwaho byo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, RIB yatangije iperereza ku cyaha cya ruswa, ikekwa kuba yaratanzwe kugira ngo hadakorwa ibyo amategeko ateganya.”

Dr. Murangira B.Thierry yasabye abantu bose bafite amakuru ya ruswa ku bijyanye n’imitangire y’ibyangombwa byo kubaka kujya bayatanga ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.Umuvugizi wa RIB yongeyeho ko uru Rwego rwibutsa abantu ko gutanga ruswa kugira ngo ukore ibinyuranye n’itegeko cyangwa uhabwe icyo itegeko ridateganya ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ko harimo ingaruka zo gukurikiranwa mu butabera ndetse bigateza n’igihombo.

Ubwo DC Clement yatabwaga muri yombi yagaragaye mu kiganiro yahaye umunyamakuru Ndambendore Valens ahamya ko yasenyewe kandi nyamara yarabiherewe uburenganzira n’abo yise “Abahigi” yishyuye ruswa y’arenga ibihumbi 900Frw anahamya ko abifitiye ibimenyetso.

Muri iki kiganiro cyanyujijwe kuri YouTube no kuri Televiziyo ya BTN Clement yagaragaje ko “Abahigi” yahaye amafaranga bahujwe na bo n’ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana.

Ati”Twasabye icyangombwa cyo kuvugururura baracyiduha. Nyuma ushinzwe imiturire mu murenge yatubwiye gushaka abitwa abahigi. Twabahaye 900,000 Frw tuzamura ishuri abantu bareba.Niba bakubwira ngo abo bahigi utabashatse ntushobora no kunywa amazi. Ubwo urumva se turimo turagana he?”.

DC Clement yatawe muri yombi tariki 1 Mata 2026, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inzu iri gusenywa avuga ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yatunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye.

Niyigaba yavuze ko yasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya.

Nubwo Niyigaba Clement yisanze muri biriya byaha, si we nyiri inzu yasenywe kuko n’uruhushya rwo gusana si we warwatse rwanditse ho.

Yisanze muri ibi bitewe nuko yari ahagarariye uwitwa Uragiwenimana Anathole ariwe wahawe icyangombwa cyo kuvugurura bisa naho bari bafatanyije uyu mushinga .

Niyigaba Clement yavuze ko yahaye abitwa abahigi 900,000 Frw noneho ushinzwe imiturire mu murenge arabimenya ararakara cyane, avuga ko yahise ahuruza inzego kuva ku Karere ka Gasabo baza gusenya nta n’integuza bahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *