Ibyaranze urubanza rwa Majoro Jean Claude ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 485 Frw
Urukiko rwa Gisirikare ruri I Nyamirambo rwasubitse urubanza ruregwamo Majoro Jean Claude Habineza nyuma yo kugaragaza ko arwaye avuga ko yari kujya kwa muganga uyu munsi w’urubanza kandi ko yari yarasabye uruhushya rwo kujya kwivuza.
Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa ku wa 16 Gashyantare 2026 Inteko iburanisha yasabajije Majoro Jean Claude Habineza niba yiteguye kuburana asubiza ko arwaye, bamubajije icyerekana ko arwaye avuga ko yari kujya kwa muganga itariki yahereweho kuburana.
Uru ni urubanza rubamaze igihe dore rwatangiye kuburanishwa ku wa Ku wa 16 Nzeri 2025, ruregwamo Majoro Jean Claude Habineza ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 485 Frw na Civile Bavakure Ndekwe Felix bari kumwe muri iyo dosiye.
Majoro Jean Claude Habineza wunganiwe n’abanyamategeko babiri b’abagore uwa mbere witwa Uwunganira Majoro Jean Claude Habineza yafashe ijambo agaragaza inzitizi afite avuga ko Ubushinjacyaha bwashyize ikirego gishya muri dosiye gifite paji 30 ku wa 11 Gashyantare 2026 saa tanu z’ijoro.”.
Inteko iburanisha yabajije niba Civile Ndekwe Felix yiteguye kuburana noneho we arabyemera. Habajijwe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare icyo bongeraho, bavuga ko urubanza rugomba kuburanishwa kuko nta kimenyetso cyerekana ko Majoro Jean Claude Habineza arwaye.
Uwa kabiri yakomoje ku kirego gishya cyongewemo avuga ko uwo yunganira atarabasha gusoma ibyo akurikiranyweho byose. Yasabye Urukiko gufata umwanzuro bagatanga indi tariki bityo umukiriya wabo akabanza kwivuza.
Ku nzitizi za dosiye yongewemo, abashinjacyaba bavuze ko habayemo gukosora gusa nta kirego gishya cyongerewemo. Uhagarariye Ubushinjacyaha muri iyi dosiye yavuze ko gusubikisha urubanza ari amayeri ya Majoro Jean Claude Habineza amenyereye.
Abashaka indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu (3), Umunyamategeko uri kuburanira umwe mu baregeye indishyi yavuze ko nabo bakeneye ubutabera kuko Majoro Jean Claude Habineza yasubikishije imanza kenshi.
Bityo rero asanga abaririwe amafaranga nabo bakeneye ubutabera bwihuse kandi buciye mu mucyo kuko igihombo batewe nta wundi bazakibaza.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika Urubanza kugirango Majoro Jean Claude Habineza kugira ngo yivuze kandi abunganizi be basabwa kuzasoma neza dosiye yabo.
Uru rubanza rwimuriwe tariki 14 Mata 2026 saa tatu za mu gitondo bitewe n’uko ukwezi kose kwa Werurwe 2026 iminsi yose yamaze kuzura imanza.
