Ibyari ibanga bigiye hanze: SINKO na RUN UP ntibagikorana
Ikigo gitunganya umuziki cya SINKO cyatangaje ko cyamaze gutandukana n’umuhanzi Kwizera Emmanuel uzwi ku zina rya RUN UP, nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakorana mu buryo bwa kinyamwuga.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko abakunzi b’umuziki wa RUN UP n’aba SINKO bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi yari amaze iminsi atagaragara mu bikorwa bishya by’umuziki.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, SINKO yavuze ko nyuma y’igihe cyo gusuzuma no gutekereza ku hazaza h’imikoranire ya bo, impande zombi zafashe icyemezo cyo gusoza amasezerano bari bafitanye mu bwumvikane.
SINKO yashimangiye ko yishimira intambwe RUN UP yateye n’ibyo yagezeho muri iyo myaka itatu bakoranye, igaragaza ko yabaye igihe cyiza ku mpande zombi.
Yagize iti: “Twishimiye iterambere n’ibikorwa RUN UP yagezeho muri iyi myaka. Icyemezo twafashe cyakozwe mu bwumvikane, kandi tuzakomeza gushyigikirana mu bihe biri imbere”.
Iki kigo cyasoje gishimira RUN UP ku bwitange n’umusanzu yatanze mu iterambere rya cyo, kinamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya atangiye.
Nubwo batandukanye, SINKO na RUN UP bagaragaje ko nta makimbirane ari hagati ya bo, ahubwo ari icyemezo cyafashwe hagamijwe gutanga umwanya ku mpande zombi wo gukomeza inzira nshya mu mwuga wa bo.

