Ibyari ibanga bikomeye: Uko Amerika yatabaye umupilote wa yo mu ibanga rikomeye
Perezida wa Donald Trump yatangaje ko umusirikare w’Amerika wari waburiwe irengero nyuma y’uko indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-15 Eagle yarashwe mu majyepfo ya Iran yamaze kuboneka kandi ameze neza.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko igisirikare cy’Amerika cyakoze igikorwa gikomeye cyane cyo gushakisha no gutabara uwo musirikare, ashimangira ko ari kimwe mu bikorwa by’ubutwari bukomeye mu mateka y’iki gihugu.
Yavuze ko uwo musirikare, yavuze ko ari umukoloneli wubahwa cyane, yari yaguye mu gace kagoye k’imisozi yo muri Iran aho yari ari guhigwa n’umwanzi. Nubwo byari bimeze bityo, yavuze ko ingabo z’Amerika zakomeje kumukurikirana ubutaruhuka, amasaha yose, kugeza zibashije kumubona.
Trump yavuze ko nubwo yakomeretse, ubuzima bwe bumeze neza kandi ateganyijwe gukira. Yongeyeho ko iki gikorwa cyabaye nyuma y’indi gahunda yo gutabara undi mudereva w’indege ya gisirikare, ariko ko icyo gihe batigeze babitangaza kugira ngo batabangamira ibikorwa byari bikiri gukorwa.
Yashimangiye ko Amerika itazigera ita umusirikare wayo uri mu rugamba, anavuga ko indege nyinshi zoherejwe muri Iran kugira ngo zifashe muri iki gikorwa cyo gutabara.
Nubwo hatatangajwe neza aho uwo musirikare yabonetse, amakuru avuga ko ashobora kuba yari mu misozi yo mu ntara ya Kohgiluyeh na Boyer-Ahmad, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Iran. Trump yashimye cyane abasirikare babigizemo uruhare, avuga ko nta n’umwe mu basirikare b’Amerika wapfuye cyangwa ngo akomereke bikomeye muri icyo gikorwa.
Ku rundi ruhande, Iran na yo yari yashyize imbaraga mu kumushakisha, ndetse ikaba yari yemereye ibihembo by’amafaranga ku muntu wese wari gufasha kumufata mpiri. Hari amakuru avuga ko mu gihe cyo kumutabara habayeho kurasana gukomeye hagati y’impande zombi.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje hagati y’Amerika na Iran, aho impande zombi zikomeje guterana amagambo no gutanga ultimatum. Trump yihanangirije Iran ko ishobora guhura n’ibitero bikomeye cyane mu gihe itakwemera ibiganiro cyangwa ngo ifungure Umuhora wa Hormuz mu gihe ntarengwa cy’amasaha 48.
Yasoje ubutumwa bwe ashimira ingabo z’Amerika no gusabira igihugu cye umugisha, yifuriza abantu bose Pasika nziza.

