“Ibyemezo by’inama ya CIRGL, itarimo u Rwanda,nta gaciro bifite”-Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko ibyemezo byafatiwe mu nama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) iherutse kubera i Kinshasa, nta gaciro bifite mu gihe u Rwanda rutari ruyirimo.
Mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa X, Nduhungirehe yavuze ko iyi nama y’abakuru b’Ibihugu n’amahanga ya CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) yabaye ku wa 15 Ugushyingo 2025, itarimo u Rwanda ko ibyemezo byafatiwemo nta gaciro bifite birimo ku kuba Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaratorewe kuyobora uyu muryango by’agateganyo.
Yagize ati: “Ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ba CIRGL yabereye i Kinshasa mu cyumweru gishize, u Rwanda rutayirimo, aho Félix Tshisekedi yatorewe kuyobora uyu muryango by’agateganyo kandi icyicaro cya wo kikaba kiri i Bujumbura, nta cyo bivuze ku bibazo byerekeye intambara yo mu burasirazuba bwa RDC”.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko umwe mu mwanzuro w’iyi nama harimo gushyira hamwe kw’ibihugu mu kugarura amahoro no kwirukana umutwe wa AFC/M23 ku butaka bwa RDC.
Avuga ko inzira z’ibiganiro by’amahoro bya Washington na Doha, bishyigikiwe n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, ari zo zonyine zifatwa nk’ishingiro mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
M23 yigaruriye ibice bimwe na bimwe byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru byo mu burasirazuba bwa RDC birimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu. Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe wa M23 mu gihe u Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha umutwe w’inyeshyamba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
