Iby’ingenzi wamenya kuri uyu munsi wa gatatu w’intambara Amerika na Israel birwanya Irani
Intambara y’Amerika na Israel barwana na Iran yinjiye ku munsi wa gatatu, aho impande zombi zikomeje kugaba ibitero bikomeye by’indege.
Dore amakuru mashya:
Donald Trump yatangaje ko “ibikorwa bya gisirikare” birwanya Iran bizakomeza “kugeza ubwo imigambi ya bo yose izagerwaho,” mu butumwa bwa videwo yashyize hanze.
Yongeyeho ko hashobora “kuba hari abandi” basirikare b’Amerika bakomeretse cyangwa bakahasiga ubuzima, nyuma y’uko Ubuyobozi bwa Gisirikare bw’Amerika (US Central Command) bwemeje ko abasirikare batatu b’Amerika bishwe, abandi batanu bagakomereka bikomeye mu gitero cya Iran.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Israel yatangiye kugaba ibitero ku byo yavuze ko ari ibirindiro bya Hezbollah muri Libani, nyuma y’uko uwo mutwe urashe ibisasu ku butaka bwa Israel.
Abayobozi ba Iran batangaje ko abantu nibura 153 bishwe nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri ry’abakobwa, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yise ko icyo gikorwa ari ubugome bukabije.
Misile za Iran zateye umujyi wa Beit Shemesh, zihitana abantu nibura icyenda, nk’uko byatangajwe n’umuryango utabara imbabare wa Israel, Magen David Adom. Ni cyo gitero cyahitanye abantu benshi muri Israel kuva iyi ntambara yatangira.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko abantu batatu bishwe kuva ku wa Gatandatu mu bitero bya Iran byo kwihimura. Havuzwe kandi ibisasu muri Bahrain, mu mujyi wa Erbil muri Iraki, no muri Jordanie.
Ibiciro bya peteroli byazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga, ubwo amasoko yafungurwaga muri Aziya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yavuze ko Ubwongereza buzemera ko Amerika ikoresha ibirindiro bya bwo bya gisirikare mu bikorwa byo kwirwanaho, ariko ko “butazafatanya na yo mu bitero.”
Igisirikare cyo mu kirere cy’Ubwongereza (Royal Air Force) cyemeje ko kiri gukora iperereza ku gitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe ku birindiro bya cyo byo muri Chypre.
Iyi ntambara ikomeje gukaza umurego, mu gihe impande zombi zigaragaza ko zititeguye gusubira inyuma.

