Ibyiza bitangaje byo kunywa ikirahuri cy’umutobe w’icunga
Kunywa ikirahuri cy’umutobe w’icunga bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima.
Nubwo umutobe w’icunga urimo isukari nyinshi ishobora gutuma isukari yo mu maraso izamuka vuba, ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kuwunywa mu rugero bishobora kugirira umubiri akamaro.
Imbuto z’icunga zirimo vitamini n’intungamubiri nyinshi, ariko kuzinywa nk’umutobe bitandukanye no kuzirya, kuko umutobe uba waratakaje fibre igabanya umuvuduko w’uko isukari yinjira mu maraso.
Ibi bishobora kuba ikibazo ku barwaye diyabete, ariko ku bantu benshi, umubiri ubasha kugenzura iyo sukarike binyuze mu misemburo igenzura imikorere y’isukari izwi nka insuline.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa umutobe w’icunga buri munsi bishobora kugabanya “cholesterol mbi” (LDL), kongera “cholesterol nziza” (HDL), kugabanya umuvuduko w’amaraso no kunoza imikorere ya insuline, bikagirira akamaro umutima.
Hari n’ibimenyetso by’uko bifasha ubwonko, bikongera ubushobozi bwo gutekereza no kwibanda ku kintu, cyane cyane ku bantu bakuze.
Ibyo byiza biterwa ahanini n’ibinyabutabire karemano byitwa flavonoids, cyane cyane hesperidin, zigira uruhare mu kurwanya uburibwe, kunoza itembera ry’amaraso no kurinda ingirangingo kwangirika.
Nubwo bimeze bityo, inzobere zemeza ko kurya icunga ryose ari byo byiza kurushaho kubera fibre nyinshi iririmo.
Niba uhisemo umutobe, uwo ukoze ubwawe cyangwa uwakozwe vuba ni wo mwiza, kandi ikirahuri gito cy’umutobe w’icunga nyawo gishobora kunyobwa inshuro nke mu cyumweru nta ngaruka mbi ku buzima.

Kunywa umutobe w’icunga ni byiza
