Ibyiza bya siporo yo kwiruka birimo kurwanya umuhangayiko
Abantu bafite ikibazo cy’umuhangayiko bakunze guhabwa inama zitandukanye zishobora kubafasha, zirimo gusinzira neza, kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.
Muri izo nama, kwiruka (gusiganwa) birihariye ku buryo budasanzwe: si imyitozo y’umubiri gusa, ahubwo ni n’umufasha ukomeye ku mutima n’ubwenge, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Gutangira gusiganwa, byaba ari kilometero za mbere cyangwa iminota ya mbere yo kwiruka, ntibyoroha. Ni yo mpamvu benshi batekereza gutangira ariko bakabireka, kuko umubiri uba uganjwe no kunanirwa, nubwo umutima uba wifuza kugerageza.
Iyo wimenyereza, ushobora kumva guhumeka bikugora, amaguru akakurya, ndetse n’umutima ugatera cyane. Ariko ibyo byose ni igice cy’akazi k’umubiri: habaho urukurikirane rw’imikorere ya wo n’imitekerereze, bigatuma habaho kwirekura kw’ibintu by’ubuzima no kubyishimira—ibi ni byo abashakashatsi bitirira “igihembo cy’umubiri n’ubwenge”.
Ubushakashatsi bwitwa “A Scoping Review of the Relationship between Running and Mental Health” bwasesenguye ubushakashatsi 116 bwakorewe hagati ya 1970 na 2019 ku ngaruka zo kwiruka ku buzima bwo mu mutwe. Bwagaragaje ko kwiruka, nibura iminota 10 gusa kugeza kuri 60, bifasha kuzamura ibyiyumviro byiza, kugabanya imihangayiko (anxiété) no kugabanya ibimenyetso by’agahinda gakabije (dépression).
Abashakashatsi bavuga ko kwiruka mu buryo bwo kwidagadura cyangwa buri gihe bishobora kongera kumva umuntu ameze neza no kugabanya umuhangayiko. Ariko kwiruka cyane, cyane intera ndende cyangwa mu buryo bukoresha imbaraga nyinshi bishobora kugira ingaruka mbi.
Mu gihe cyo kwiruka, umubiri n’ubwonko bisohora imisemburo ikomeye ku buzima bwo mu mutwe.
Profeseri Marco Túlio de Mello avuga ko bêta-endorphine igabanya ububabare, ikarinda kwikanga kw’imikaya, kandi igatuma hasohoka dopamine, itera ibyishimo. Iyo umuntu akomeza kwiruka, ibyishimo n’umunezero biriyongera.
Profeseri Ricardo Mario Arida avuga ko kwiruka bisohora kandi kongera imisemburo icunga imikorere y’ubwonko izwi nka noradrénaline, sérotonine na dopamine ikagabanya umunaniro w’ubwonko no kongera umutuzo ku bantu bafite imihangayiko cyangwa agahinda gakabije. Uko umuntu akora imyitozo buri gihe, inyungu za yo zigumaho igihe kirekire.
Uretse iyo misemburo, hari sisitemu za opioïde na endocannabinoïde zikorera hamwe, zongera akanyamuneza, gutuza no kugabanya umunaniro. Ibi byose bitanga icyo abashakashatsi bita “euphorie du coureur”, cyangwa umunezero uva mu kwiruka.
Kwiyemeza kwiruka buri munsi cyangwa inshuro ebyiri mu cyumweru, ku rugero ruciriritse, bitanga umusaruro ukomeye mu guhangana n’umuhangayiko. Gukorana n’abandi mu matsinda y’abiruka birushaho kongera ibyishimo no kugabanya umunaniro w’ubwonko.
Abahanga basaba gukoresha kwiruka nk’igice cy’imibereho ya buri munsi, mu rugero rukwiye kandi umuntu abikunze, kuko imyitozo ifite akamaro ni iyo ukora uyishimiye kandi uyikora igihe kirekire.
Profeseri Tulio de Mello ashimangira ko kwishimira imyitozo ari ingenzi: kwiruka bitanga ibyishimo vuba, mu gihe imyitozo yo guterura ibiremereye itanga ibyishimo buhoro buhoro ariko na yo igabanya umunaniro w’ubwonko.
Muri make: kwiruka si imyitozo y’umubiri gusa, ahubwo ni n’imyitozo y’umutima n’ubwonko, igafasha kugabanya umuhangayiko, kongera ibyishimo no gutanga icyizere ku buzima bwa buri munsi.

Siporo yo kwiruka yongera imisemburo icunga imikorere y’ubwonko, ikanagabanya umuhangayiko
