Ibyo Tshisekedi ashaka ku Rwanda
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye u Rwanda gusubiza inyuma ingabo za rwo zose ziri ku butaka bwa Congo, nk’uko byemeranyijwe mu masezerano y’amahoro.
Ibi yabivugiye mu nama y’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR/CIRGL) yabereye i Entebbe muri Uganda, yiga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yahakanye ibyatangajwe n’umutwe wa AFC/M23 ko wavuye mu mujyi wa Uvira, avuga ko uwo mutwe ugikomeje kugenzura uwo mujyi n’inkengero za wo, kandi ko ingabo za leta zitari zarongeye kuwugenzura.
Yashimangiye ko Congo itemera amatangazo yo kwisubiza inyuma atabaye mu bikorwa bifatika, asaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa Congo mu buryo bwuzuye kandi bugaragara.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu wanahagarariye u Rwanda muri iyo nama, yavuze ko u Rwanda rukomeje kubahiriza inshingano za rwo.
Yagaragaje impungenge ku kuba umutwe wa FDLR ugikorera mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko kuwuca burundu ari ingenzi ku mutekano w’akarere.
Nubwo Kigali ikomeza guhakana ibirego byo gufasha M23, leta ya RD Congo, impuguke za Loni n’ibihugu by’Uburayi bikomeza gushinja u Rwanda kohereza ingabo no gutera inkunga uwo mutwe. U Rwanda na rwo rushinja Kinshasa gukorana na FDLR, mu gihe leta ya Congo ihakana ibyo birego, ivuga ko nta bufatanye ifitanye n’uwo mutwe kandi ko uwafatwa awufasha azahanwa.
Iyo nama yateguwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasojwe n’ubutumwa bwo gukomeza ibiganiro no gushakira hamwe ibisubizo bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
